skol
fortebet

Umunyamideli w’uburanga yasajije abaherwe n’abakinnyi bapiganwe mu cyamunara cyo kugura ubusugi bwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli witwa Mahbuba Mammadzada w’imyaka 23 ukomoka muri Azerbaijan, yashyize mu cyamunara ubusugi bwe yifuzamo miliyoni 2 z’amapawundi,bituma ibyamamare muri politiki,abacuruzi,abakinnyi b’umupira n’abandi bantu batandukanye bahatanira bikomeye kuri iyi mari ye.

Sponsored Ad

Mu cyamunara gikomeye cyatangiriye ku rubuga rwa internet rwitwa Cinderella Escorts,uyu mukobwa yavuze ko akiri isugi ndetse yifuza kugurisha ubusugi bwe kuri buri wese witeguye kumuha akayabo ka miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Benshi mu bagabo batandukanye bashituwe n’ubwiza budasanzwe bw’uyu mukobwa niko gutangira gupiganwa ndetse kugeza ubu amafaranga akomeje kwisuka.

Mahbuba yavuze ko yifuza kugurisha ubusugi bwe kugira ngo ashimishe nyina,amugurire inzu,amutembereze hirya no hino ku isi,ndetse amugurira ibintu by’agaciro akunda.

Yagize ati “Ndashaka kugurisha ubusugi bwanjye kuri Cinderella Escort kugira ngo nshimishe mama.Ndashaka kwigurira inzu na mama,tugire isi yacu,dutembere hirya no hino ku isi.Ndashaka kujya gutura muri USA kugira ngo nkomeze akazi kanjye ko kumurika imideli nkoranya n’ibigo bikomeye.

Nkunda imbwa ndashaka gufungura inzu izicuruza mu gihugu cyanjye.Mama yankoreye ibyiza byinshi ndashaka kwigurisha kugira ngi mushimishe.

Uyu mukobwa afite icyangombwa yakuye kwa muganga kigaragaza ko akiri isugi ndetse yacyeretse abifuza kugurira ubusugi bwe kuri mudasobwa.

Urubuga rwa Cinderella Escorts rwatangaje ko icyamunara cyarangiye ndetse uyu mukobwa yatsindiwe n’umunyapoliti ukomeye wo mu mujyi wa Tokyo,atsinze umunyamategeko w’Umwongereza n’umukinnyi wa ruhago wo muri Bayern Munich.

Uyu munya Politiki watsindiye ubusugi bw’uyu mukobwa,yategetswe kuba yishyuye 10% by’amafaranga yatanze kugira ngo yerekane ko atari gukina mbere yo kujya gukodesha icyumba cya hoteli bazakoreramo imibonano mpuzabitsina mu Budage bwemera ubucuruzi bw’ibitsina ku mugaragaro.

Nyuma yo kugurisha ubusugi bwe,Mahbuba yatangaje ko yifuza umu sugar daddy babana akajya amuhemba ibihumbi 26 by’amapawundi ku kwezi.



Ibitekerezo

  • Nyine tujye tumenya ko turi mu minsi y’imperuka ivugwa muli 2 Timote 3:1,havuga ko "mu minsi y’imperuka abantu bazakabya gukunda amafaranga n’ibibanezeza aho gukunda Imana".Gusa twibuke ko abakobwa bigurisha ku isi ari millions and millions.Mperutse kujyana n’umugore hano I Kigali,ambwira ukuntu umugabo umwe yamuhaye 1 million Frw ngo baryamane akanga.Murabona ko Ubwiza n’Ubukire biteza ibibazo abantu.Aho gushaka Imana ngo bayishimire,bakora ibyo itubuza.
    Gusa bamenye ko bizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ibyo Imana itubwira muli Bible,nta kabuza bizaba ku munsi w’imperuka.Nkuko tubisoma muli 2 Petero 3:9,impamvu Imana yatinze kuzana Imperuka,nuko ishaka ko twihana tugahinduka.Ariko kubera ko abantu bananiye Imana,ntabwo Imana izakoza kurebera abanyabyaha bayibabaza.It is a matter of time.

    IRIYA MALI ABANTU BAKINISHA BATABIZI IRAKOMEYE A BABUZE UBWENGE BAYITANGIRA UBUNTU *

    Puuuu !!! Twiyamye izi mbeshu n’ingeso mbi zazo.

    Ngo kugurisha ubusugi!! Puuuu!!! Kwa Jina la Yesu turabamaganye hamwe nibyo bisaza by’ibi Sugar Dady.
    Puuuu!! Twamaganye nubwo buraya bwabo!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa