skol
fortebet

Umunyamideli wasutswe aside mu isura yashyize hanze amafoto agaragaza uko yakize mu buryo butangaje[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’Umwongereza usanzwe ari umunyamideli witwa Resham Khan wasutswe aside mu maso n’umugizi wa nabi ubwo yari mu modoka ari kumwe n’umuvandimwe we ubwo yari yujuje imyaka 21,yashyize hanze amafoto agaragaza ukuntu yakize mu buryo butangaje.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa na mugenzi bahuye n’uruva gusenya ubwo uyu mugizi wa nabi yabamenagaho aside ayinyujije mu idirishya ry’imodoka ryari rirangaye,bahise bajyanwa kwa muganga bashyirwa muri koma kubera ko ibisebe bari bafite byari bitangaje none nyuma y’umwaka umwe yakize mu buryo butangaje cyane.

Nyuma y’umwaka umwe ibi bibaye,uyu munyamideli yashyize hanze amafoto afite isura nziza ndetse ari kumwe n’inshuti ze basohokeye muri Turkey.

Uyu mukobwa yavuze ko akimara gusukwaho aside yatinyaga gusohoka hanze kubera isura ye gusa yashimiye abavandimwe be,inshuti ze,n’abanyamakuru bamutabarije akavuzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa