skol
fortebet

Umunyamideli wifotoreje ahantu hatagatifu yambaye ubusa arahigwa bukware

Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli w’umubiligi witwa Marisa Papen akomeje kwakira ubutumwa bumuburira ko ashobora kwicwa hamwe n’umuryango we nyuma kwifotoreza imbere y’urukuta ruzwi nka Wailing Wall i Yerusalemu yambaye uko yavutse.

Sponsored Ad

Uyu Mubiligikazi avuga ko kwifotoza yambaye ubusa biri mu bimushimisha cyane, ndetse akomeje kwandika amateka kubera kwifotoza yambaye ubusa imbere y’ibintu nyaburanga ndetse bisurwa na benshi,gusa nk’uko ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kubitangaza ngo uyu mukobwa yamaze kubwirwa ko agiye kwicwa hamwe n’umuryango we nyuma yo kwifotoza yambaye ubusa I Yerusalemu mu gihugu kizwiho kugira amahame akomeye y’idini rya Islamu.

Merisa Papen akunze kwifotoreza ku bintu nyaburanga bikurura abantu yambaye ubusa ,avuga ko adatinya imyizerere y’abantu dore ko nubwo akomeje kwakira ama emails n’ubutumwa bunyuzwa kuri Facebook bumubwira ko agiye kwicwa ,we akomeje gufunga umutwe avuga ko yiteguye gupfa kubera ko ibyo yakoze yumva bimuhesheje ishema.Uyu munyamideli yamenyekanye cyane ubwo yafungirwaga mu gihugu cya Misiri azira nabwo kwifotoreza imbere y’ingoro ikomeye yo muri kiriya gihugu.

Wailing Wall cyangwa The Western Wall ni urukuta rukomeye rumaze imyaka myinshi rubayeho aho bivugwa ko yari imwe mu nkingi zari zigize urusengero rw’ i Yerusalemu ndetse aka gace gafatwa nk’ahantu hatagatifu ku Bayahudi,Abayisilamu n’Abakiristo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa