skol
fortebet

Umunyamideli yagerageje kwiyahura kubera uburwayi yagize bwatumye abura umusatsi wose [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli ukomoka muri Australia witwa Lara Kitchen w’imyaka 22 yashyize hanze amafoto yababaje benshi ari mu bitaro nyuma yo kwiyahura abitewe no kurwara indwara yitwa alopecia ituma umuntu abura umusatsi.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli wakundaga umusatsi we,yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatwaga n’ubu burwayi umusatsi we ushira ku mutwe,byatumye agerageza kwiyahura inshuro zigera kuri 15 umuryango we ukamutabara.

Ku myaka 14 nibwo yatangiye kuvurwa ubu burwayi ariko abaganga ntibagira icyo bamufasha birangira azanye uruhara bimunanira kubyakira byatumye atangira kugenda agerageza kwiyahura.

Mu mwaka wa 2016 uyu mukobwa yiyahuje ibiyobyabwenge anywa byinshi cyane byatumye ata ubwenge ajyanwa igitaraganya mu bitaro.

Nyuma yo kugerageza kwiyahura inshuro 15 zose ntibikunde,uyu mukobwa yafashe umwanzuro wo kwiyakira ndetse kuri ubu yatangiye gahunda yo gufasha abahuye n’ikibazo nk’icye kudaheranwa n’agahinda yise “You’re not Alone”.

Nubwo Lara yahisemo kugura ibisimbura umusatsi we,yashyize hanze amafoto agaragaza umutwe we w’uruhara mu rwego rwo kugira urubyiruko inama yo kwirinda kwiyahura.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa