skol
fortebet

Umunyamideli yanze akayabo k’amapawundi yahabwaga n’umukire wifuzaga ko baryamana

Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli w’umwongereza witwa Rhian Sugden yanze akayabo k’ibihumbi 250 by’amapawundi,miliyoni zisaga 250 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe n’umukire w’umurusiya wifuzaga ko baryamana.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli w’imyaka 31 yabwiwe n’uyu muherwe ufite bank ko yamusura bakaryamana akamuha akayabo k’ibihumbi 250 by’amapawundi amutera utwatsi amubwira ko atigurisha.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun,benshi batunguwe n’uyu mukobwa kuko aka kayabo yahawe mu ijoro rimwe kahahamuye abatari bake.

Rhian Sugden ukunze kwifotoza yambaye ubusa,ni umwe mu banyamideli bafite uburanga budasanzwe ndetse bakurura abagabo ku buryo budasanzwe byatumye uyu murusiya w’umuherwe amutumira ngo baryamane ijoro rimwe uyu mukobwa amutera utwatsi.

Benshi bashinje Rhian Sugden ko yanze ubu busabe kuko mu kwezi gutaha azashyingiranwa n’umukinnyi wa filimi w’imyaka 37 witwa Oliver Mellor.

Si ubwa mbere umuherwe atangaje ko yifuza kuryamana n’umugore runaka akamwishyura akayabo kuko mu mwaka wa 1993 umuherwe witwa Robert Redford yishyuye umukinnyi wa filimi witwa Demi Moore akayabo ka miliyoni y’amadolari ku ijoro rimwe ngo baryamane.




Ibitekerezo

  • Ndamwemera yanze kwiyandarika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa