skol
fortebet

Umunyamideli yifotoreje imbere y’urukuta rwera rw’ I Yeruzalemu yambaye ubusa buri buri [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli w’umubiligi Marisa Papen uzwi cyane kubera ko mu mwaka ushize yafunzwe azira kwifotoza yambaye ubusa imbere y’ingoro ikomeye mu Misiri,yongeye kwamamra ku mbuga nkoranyambaga kubera kwifotoreza imbere y’urukuta ruzwi nka Wailing Wall I Yerusalemu.

Sponsored Ad

Uyu Mubiligikazi uvuga ko kwifotoza yambaye ubusa biri mu bimushimisha cyane,akomeje kwandika amateka kubera kwifotoza yambaye ubusa imbere y’ibintu nyaburanga ndetse bisurwa na benshi aho kuri ubu yageze I Yerusalemu mu gihugu kizwiho kugira amahame akomeye y’idini.

Iyi niyo Foto uyu munyamideli yifotoreje ku rukuta rwera rw’i Yerusalemu

Nyuma yo kwifotoza iyi foto yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga,uyu munyamideli yavuze ko kuri we ari intsinzi ikomeye kuri we ndetse ashimira gafotozi we n’umuyisilamu wabakiriye akemera ko bajya kwifotoreza ku gisenge cy’inzu ye.

Merisa Papen akunze kwitoreza ku bintu nyaburanga bikurura abantu yambaye ubusa ,avuga ko adatinya imyizerere y’abantu nubwo uku gufunga umutwe kwe kwamukozeho ubwo yafungirwaga mu misiri.

Wailing Wall cyangwa The Western Wall ni urukuta rukomeye rumaze imyaka myinshi rubayeho aho bivugwa ko yari imwe mu nkingi zari zigize urusengero rw’I Yerusalemu ndetse aka gace gafatwa nk’akera ku bayahudi,abayisilamu n’abakiristo.

Andi mafoto yifotoje arimo iyamufungishije mu Misiri:


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa