skol
fortebet

Umunyamidelikazi w’Umunyarwanda yashyize hanze umurundo w’amafoto yifotoje mu buryo budasanzwe yambaye inshabure gusa

Yanditswe: Friday 06, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi umaze kumenyerwa mu Rwanda mu bijyanye no ku murika imideli no kugira amafoto adasanzwe akunze kwibazwaho n’abantu batari bake,yongeye gushyira hanze umurundo w’amafoto yambaye imyambaro izwi nk’inshabure gusa. Ubushize nibwo Umunyamidelikazi w’umunyarwanda uzwi nka Elsa Morgan yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ataravuzweho rumwe bitewe n’uburyo yari yambayemo byavugwaga ko biri gushotora igitsina gabo,none ubu akaba noneho yashyize hanze undi murundo w’amafoto ye yambaye (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi umaze kumenyerwa mu Rwanda mu bijyanye no ku murika imideli no kugira amafoto adasanzwe akunze kwibazwaho n’abantu batari bake,yongeye gushyira hanze umurundo w’amafoto yambaye imyambaro izwi nk’inshabure gusa.

Ubushize nibwo Umunyamidelikazi w’umunyarwanda uzwi nka Elsa Morgan yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ataravuzweho rumwe bitewe n’uburyo yari yambayemo byavugwaga ko biri gushotora igitsina gabo,none ubu akaba noneho yashyize hanze undi murundo w’amafoto ye yambaye imyambaro yambarwaga kera n’Abari b’u Rwanda izwi nk’Inshabure.

Amafoto ya Elsa Morgan ubarizwa mu itsinda ry’Abanyamideli rizwi nka The Lighters yambaye inshabure,akaba yarakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’umuntu utaramenyekanye atarayashyira hanze nyir’ubwite ariko abayabonaga bose batungurwaga n’imyambaro yambaye,bityo biza gutuma akwirakwira hose mu bantu.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cy’UMURANGO,Elsa twamubajije impamvu yahisemo kwifotozanya inshabure adusubiza ko yabitewe nuko yashakaga kongera kwibutsa abanyarwandakazi umuco warangaga Abari b’u Rwanda rwa kera.

Elsa yakomoje no ku bantu bakomeza bavuga ko ashotora igitsina gabo kandi nyamara we ngo icyo aba agamije ari ugusigasira umuco w’abanyarwandakazi ndetse no kuzana ibintu by’umwihariko kandi bijyanye n’umuco w’u Rwanda.

REBA HASI AMAFOTO MENSHI YA ELSA MORGAN YAMBAYE INSHABURE:















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa