Kigali

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Kenya yatangaje ko afungiwe mu bwiherero

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 March 2018 Yasuwe: 305

Umunyapolitiki witwa Miguna Miguna utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya uherutse gufatirwa ku kibuga cy’indege kubera ikibazo cy’ibyangomba bye ubwo yari aturutse muri Canada,yatangarije BBC ko afungiwe mu bwiherero.

Uyu munyapolitiki Kenya ishinja ko nta bwenegihugu bwayo afite,yatangarije BBC ko atazigera aba umunyamahanga ndetse ko ku munsi w’ejo atigeze arya kuko yari afungiwe mu bwiherero ndetse yafashwe nabi cyane n’ubutegetsi bwa Kenya.

Yagize ati “Nta muntu wo mu muryango wanjye wemerewe kuza kunsura ndetse polisi yishe amategeko andengera ica imyenda yanjye, ntibanyemereye kubonana na muganga wanjye.Ntibigeze bandeka ngo njye koga cyangwa ngo noze amenyo.Ndi mu buzima bubi,banshyize mu bwiherero bw’ababana n’ubumuga.Nta kintu kiri mu cyumba cyanjye uretse intebe na matola yo kuryamaho gusa.

Miguna Miguna yabwiye BBC ko Leta yishe amategeko agenga ikiremwamuntu ndetse yamutoteje cyane nubwo yasuwe n’umuntu wo muri ambasade ya Canada ndetse n’ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Kenya.

Miguna Miguna yatawe muri yombi ku wambere w’iki Cyumweru aturutse muri Canada aho Leta ya Kenya yahise itangaza ko nta bwenegihugu bwayo agira ndetse bivugwa ko abanyamakuru bagiye gutara amakuru yerekeranye n’uyu mugabo bahohotewe bikomeye.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugenzi w’umuyisilamu yashwanye n’umukozi wo mu ndege wamwibasiriye ubwo...

Umugabo witwa Adil Kayani, w’umuyisilamu yaketswe ko agiye gukora amahano...
18 March 2019 Yasuwe: 5756 3

Abagize umuryango w’umwicanyi winjiye mu musigiti akarasa abantu 50 basabye...

Abagize umuryango w’umwicanyi uherutse kwinjira mu misigiti 2 yo mu mujyi wa...
18 March 2019 Yasuwe: 8001 0

Umurambo wazutse ubwo bari bagiye kuwukorera Autopsy rubanda...

Mu gihugu cy’Ubuhindi mu karere ka Bhadrak umurambo w’umusore witwa Sujit...
18 March 2019 Yasuwe: 4886 0

Reba umukinnyi wa Filime ukomeye wo muri Afurika y’Epfo ufite ubugufi...

Ubukwe níkimenyetso cy’urukundo kandi kikaba kiwe mu bihe bikomeye mubuzima...
18 March 2019 Yasuwe: 5097 1

Uyu mukobwa yakoreye umugabo wamureze imyaka 27 igikorwa kidasanzwe cyakoze...

Umugore wo muri leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika...
18 March 2019 Yasuwe: 7170 0

Nigeria: Umwana w’umukene yahawe inkunga n’ibyamamare bitandukanye nyuma yo...

Umwana w’umukobwa ukiri muto witwa Success,uherutse guca ibintu ku mbuga...
18 March 2019 Yasuwe: 4162 0