skol
fortebet

Umunyeshuli yafashe bugwate indege nyuma yo kubeshya abagenzi ko afite igisasu

Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018

Sponsored Ad

Umunyeshuli ukomoka muri Sri Lanka witwa Manodh Marks usanzwe anywa ibiyobyabwenge yabeshye abagenzi bagera kuri 200 bari mu ndege ya Malaysia Airlines flight MH128 ko afite igisasu, bicwa n’ubwoba, byatumye amara amasaha 2 yose yafashe bugwate iyi ndege.

Sponsored Ad

Uyu musore yakoze mu gikapu cye afata mu ntoki utuntu tw’umukara twatsaga amatara y’ubururu abwira abagenzi ko afite igisasu ndetse agiye kugitera umupilote bose bagapfa,abagenzi bashya ubwoba bamusaba imbabazi niko kumara amasaha abiri yose yahahamuye abagenzi.

Marks yateye ubwoba abagenzi ubwo bari mu ndege ko afite igisasu

Ubwo yavugaga ko afite igisasu,yasabye kuvugana na kapiteni w’indege ndetse n’umupilote ndetse asaba ko nta muntu ugomba kumwegera,ko urabikora arahita aturitsa ibisasu byatumye abantu bakuka umutima batangira kumusaba imbabazi.

Abapolisi binjiye mu ndege bata muri yombi Marks

Ubwo indege yageraga aho yagombaga guhagarara,abapolisi bahise bayinjiramo bata muri yombi uyu munyeshuli ndetse Kuwa Kane w’icyumweru gishize, yashyikirijwe ubucamanza akatirwa igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’iterabwoba no gushaka gushimuta indege.

Marks ubwo yari ajyanwe mu rukiko

Umucamanza yavuze ko uyu musore yasaga n ‘uwahungabanye kubera ubukene bwo mu muryango we wagurishije byose wari utunze kugira ngo yige, bikanga bikamunanira yarangiza akiyahuza ibiyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa