skol
fortebet

Umunyeshuli yafashe mwalimu ari gusambana n’umuyobozi we mu ishuli

Yanditswe: Saturday 14, Apr 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’abarimu witwa Judith Ramsdale n’umwarimu wigisha ubutabire (Chemistry) witwa Paul Bland bakora ku ishuli ryitwa Haslingden School riherereye , Lancashire mu Bwongereza, bafashwe n’umunyeshuli bari gukorera imibonano mpuzabitsina ku ntebe yo mu ishuli bahita bahagarikwa ku kazi.

Sponsored Ad

Ubwo abanyeshuli barimo basubiramo amasomo yabo hanze y’ishuli,aba bombi bahise batangira gusambanira mu ishuli nibwo umwe mu banyeshuli baryigamo yinjiye abasanga bahuje urugwiro abimenyesha mwalimu umwigisha byatumye ikigo gihita kibahagarika.

Bland uvugwaho gusambana n’umuyobozi we afite umugore n’abana

Uyu munyeshuli yinjiye muri iri shuli uyu mugabo n’umugore barimo basambaniramo agiye gufata ibikoresho yari yatijwe n’ishami ryigisha icyongereza.

Uyu mugabo n’umugore bafashwe basambana bose barubatse ndetse bataye abakunzi babo baza gusambanira ku ishuli nubwo iperereza rigikomeje,aho nibafatwa bazahita birukanwa burundu ku kazi.

Mwalimu Bland yemereye The Sun ko yamaze guhagarikwa ndetse ko ibyo avugwaho ari impuha z’imbuga nkorambaga atigeze asambana n’uyu muyobozi w’abarimu.
Andi makuru avuga ko hari amashusho yok u ishuli ashobora kuba yarabafashe bari mu gikorwa,ashobora kwifashishwa mu kubakanira urubakwiriye.

Iki nicyo kigo aba bombi bakoramo

Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko bwafatanye uburemere iki kibazo cy’aba barimu ndetse barimo gukora iperereza ryimbitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa