Umunyeshuli yahanutse ku nyubako ya metero 7 z’uburebure ubwo yarimo yifatira selfie hejuru yayo
Yanditswe: Tuesday 28, May 2019
Umunyeshuli witwa Polina w’imyaka 14 ukomoka mu Burusiya ari hagati y’ubuzima n’urupfu kubera guhanuka ku musozi wa metero 7 z’uburebure ubwo yageragezaga kwifata selfie ngo ashyiremo izuba ryarimo rirenga.
Uyu mukobwa yahanutse kuri iyi nzu agwa nabi cyane byamuviriyemo kuvunika amagufwa menshi ndetse ngo ashobora no gupfa.
Uyu mukobwa akimara guhanuka kuri iyi gorofa yahise ajyanwa ku bitaro bya Ekaterinburg Children Hospital aho kuri ubu abaganga bari kugerageza gushakisha uko bamurokora gusa ngo ararembye cyane.
Umwe mu bapolisi yagize ati “Umukobwa yaguye nabi cyane.yahanutse hejuru kuri etaje ya kabiri yikubita hasi.Inshuti ye niyo yahise ihamagara ajyanwa kwa muganga.”
Uyu mukobwa yahanutse kuri iyi nyubako ndende iri kubakwa ubwo yari kumwe na mugenzi we bagiye kuyifotoreza hejuru kugira ngo muri selfie yabo hagaragaremo izuba riri kurenga.
Iyi niyo nzu Polina yahanutse hejuru
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *