skol
fortebet

Umunyeshuli yasebeje bikomeye umugabo wamuhatiraga ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Thursday 01, Mar 2018

Sponsored Ad

Umukobwa wo mu Buhindi w’imyaka 21 yasebeje umugabo wamuhatiraga ko bakorana imibonano mpuzabitsina ubwo yamufataga ishati akamukurubana akamujyana mu isoko.
uyu mukobwa yashyize uyu mugabo ku karubanda
Uyu mukobwa wari wariye karungu,yanyujije uyu mugabo mu isoko ryo mu mugi wa New Delhi ari nako ahamagara polisi maze rubanda rurahurura ruseka cyane uyu mugabo.
Uyu mugabo wasebejwe n’uyu munyeshuli yitwa Manish Kumar,ntiyigeze atera amahane n’uyu mukobwa cyane ko imbaga y’abantu yahise (...)

Sponsored Ad

Umukobwa wo mu Buhindi w’imyaka 21 yasebeje umugabo wamuhatiraga ko bakorana imibonano mpuzabitsina ubwo yamufataga ishati akamukurubana akamujyana mu isoko.

uyu mukobwa yashyize uyu mugabo ku karubanda

Uyu mukobwa wari wariye karungu,yanyujije uyu mugabo mu isoko ryo mu mugi wa New Delhi ari nako ahamagara polisi maze rubanda rurahurura ruseka cyane uyu mugabo.

Uyu mugabo wasebejwe n’uyu munyeshuli yitwa Manish Kumar,ntiyigeze atera amahane n’uyu mukobwa cyane ko imbaga y’abantu yahise imwuzuraho ije kureba icyabaye.

Uyu mukobwa yavuze ko amaze iminsi ateshwa umutwe n’abagabo 3 barimo n’uyu yafashe n’amaboko ye, agahitamo kumusebya mu isoko ry’abantu.

Aba bagabo bakundaga kumwandikira amagambo y’urukozasoni bamusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina,ibintu avuga ko byamubabaje cyane.

Ubwo uyu mugabo yageraga mu maboko ya polisi yategetswe guhamagara mugenzi we bafatanyaga guhohotera uyu mukobwa birangira bombi babafunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa