skol
fortebet

Umunyeshuli yatamajwe na bagenzi be ubwo bamufataga asambana n’umwalimu we ngo akunde atsinde ibizamini(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kubagezaho inkuru y’umwarimu waguwe gitumo asambana n’umunyeshuri we mu gihugu cya Zambia ariko ntihatangazwe ibihano bafatiwe,byemejwe ko umwarimu yahanishijwe gufungwa naho umukobwa yirukanwa burundu ku ishuri.
Inkuru dukesha Radio Mano yo muri iki gihugu yemeza ko ngo Christopher Sinkamba umuyobozi w’iki kigo yemeje ko umwalimu yahawe igihano cyo gufungwa nubwo batatangaje imyaka yakatiwe, umukobwa yirukanwa burundu azira gutanga ruswa ishingiye ku gitsina ngo akunde atsinde (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kubagezaho inkuru y’umwarimu waguwe gitumo asambana n’umunyeshuri we mu gihugu cya Zambia ariko ntihatangazwe ibihano bafatiwe,byemejwe ko umwarimu yahanishijwe gufungwa naho umukobwa yirukanwa burundu ku ishuri.

Inkuru dukesha Radio Mano yo muri iki gihugu yemeza ko ngo Christopher Sinkamba umuyobozi w’iki kigo yemeje ko umwalimu yahawe igihano cyo gufungwa nubwo batatangaje imyaka yakatiwe, umukobwa yirukanwa burundu azira gutanga ruswa ishingiye ku gitsina ngo akunde atsinde ibizamini.

Abanyeshuli barabafotoye banabafata amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga

Ikigo cyaregaga umwarimu icyaha cyo gufata ku ngufu ariko ntibyakunda kuko umukobwa yararengeje imyaka 16 y’amavuko nk’uko byemejwe na Police.

Uyu mwarimu Raphael Mwape yigishaga isomo rya Biology mu kigo cyigagaho abakobwa gusa kizwi nka St .Therese giherereye mu mugi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia.

Amakuru y’ uko uyu mwarimu yasambanye n’ umunyeshuri yakwirakwijwe n’ abanyeshuri babaguye gitumo. Byabaye muri uku kwezi kwa Nyakanga 2017.

Nk’uko byemezwa n’ikigo uyu mwarimu afungiwe gusambana n’umunyeshuri mu gihe asanzwe ari umugabo wubatse ndetse ufite abana 2. Ingeso y’abarimu gusambanya abanyeshuri ntivuzwe muri Zambia.

Mu Rwanda umwarimu uhamwe n’ icyaha gusambanya umunyeshuri ahanishwa igifungo kitari munsi y’ imyaka 25.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa