skol
fortebet

Umunyeshuri mu by’amategeko yimwe diplome kubera umwambaro

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2017

Sponsored Ad

Amasa Firdaus, Umunyeshuri wiga ibijyanye n’amategeko mu gihugu cya Nigeria yimwe impamyabushobozi ya Kaminuza kuko yanze gukuramo umwambaro w’abayisilamukazi ugaragaza agace gato ko mu maso uzwi nka,Hijab.
Uyu mukobwa yashakaga kwambara iyo hijab ku munsi bari guhabwaho impamyabushobozi zabo nyamara hari undi mwenda wabugenewe muri ibyo birori bisoza kaminuza ya Ilorin.
Ukuriye ishami ry’amategeko muri iyo kaminuza iri muri Nigeria yavuze ko uwo munyeshuri yangiwe kwinjirana uwo (...)

Sponsored Ad

Amasa Firdaus, Umunyeshuri wiga ibijyanye n’amategeko mu gihugu cya Nigeria yimwe impamyabushobozi ya Kaminuza kuko yanze gukuramo umwambaro w’abayisilamukazi ugaragaza agace gato ko mu maso uzwi nka,Hijab.

Uyu mukobwa yashakaga kwambara iyo hijab ku munsi bari guhabwaho impamyabushobozi zabo nyamara hari undi mwenda wabugenewe muri ibyo birori bisoza kaminuza ya Ilorin.

Ukuriye ishami ry’amategeko muri iyo kaminuza iri muri Nigeria yavuze ko uwo munyeshuri yangiwe kwinjirana uwo mwambaro mu birori by’abasoje kaminuza kuko atari wo wasabwa kandi ko n’abandi banyeshuri bari bambaye uwo bahawe na kaminuza yabo nk’uko BBC ibitangaza.

Uwo munyeshuri avuga ko uburenganzira bwiwe bwo gukurikiza ibisabwa n’idini ryiwe, bwabangamiwe.

Icyo kibazo cyavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakamushyigikira bavuga ko ari uburenganzira bwiwe kwambara hijab, abandi bakavuga ko yari akwiye kwubahiriza amategeko y’ishuri yigamo.

Kaminuza ya llorin iherereye mu burengerazuba bwa Nigeria mu gace ka kwara ku birometero 162 uvuye mu mujyi wa Lagos.

Ubutumwa bw’abantu batandukanye..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa