skol
fortebet

Padiri yagaragaye ari gucuruza amafi kugira ngo hubakwe kiliziya[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

Mu gihe benshi mu bavugabutumwa basigaye banyunyuza imitsi ya rubanda kugira ngo bigwizeho imitungo,padiri witwa Fr. Joel Silagpo wo muri Philippines we siko bimeze kuko yafotowe ari gucuruza amafi kugira ngo kiliziya ya San Antonio de Padua.

Sponsored Ad

Iyi kiriziya iherereye mu gace kiganjemo abayisilimu benshi yaragoranye kuyuzuza ndetse amafaranga yo kurangiza imirimo yayo arabura,bituma padiri afata agataro acuruza amafi amafaranga abonetse amufasha kuyuzuza.

Ubwo uyu mupadiri yatangiraga gucuruza aya mafi muri Werurwe 2017,isanduku ya kiliziya yari ifite umutungo w’amapeso akoreshwa muri filipine angana n’ibihumbi 100 kandi hakenewe miliyoni 9 niko gufata umwanzuro wo gushakira amafaranga mu gucuruza amafi.

Nubwo benshi bamuhaye urw’amenyo ndetse bakabona ari gukora ubusa,iyi kiliziya yaruzuye kubera ingufu yashyize mu gucuruza amafi.

Ibitekerezo

  • Imana imwongere imigisha myisha kandi ikomeze butumwa bwe muri rubanda.

    Niwowe uzi umurimo Nyagasani yagushinze icyo ngusabiye nimigisha iva ku Mana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa