Kigali

Umupadiri wakubise umwana w’imyaka 2 amuziza kuririra mu kiliziya yakuwe ku mirimo ye

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 June 2018 Yasuwe: 2840

Umupadiri witwa Jacques Lacroix ukomoka mu Bufaransa uherutse gukora agashya agakubita urushyi ku itama umwana w’imyaka 2 wariraga cyane ubwo yari azanywe n’ababyeyi be kugira ngo abatizwe,yategetswe kwaka ikiruhuko cy’izabukuru.

Mu mashusho yacaracaye hirya no hino ku isi,yagaragaje uyu mupadiri ananirwa kwihanganira umwana muto wariraga cyane ubwo ababyeyi be bari bamuzanye ngo amubatize niko kumukubita urushyi ku itama,bituma benshi bacika ururondogoro bamwamagana.

Uyu mupadiri w’imyaka 89 yavuze ko ibyo yakoze biteye isoni ndetse byatumye ategekwa n’abamukuriye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kunengwa na benshi mu babonye aya mashusho.

Yagize ati “Umurimo wanjye urarangiye,niwo mubatizo wanjye wa nyuma, kandi burya nta kitagira iherezo.

Uyu mupadiri yahakanye ko uru rushyi yakubise uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 2 rwari rukabije ahubwo yamucyashye bya kibyeyi kugira ngo aceceke abone uko abatizwa.

Muri uyu muhango waberaga mu kiliziya cy’ahitwa Champeaux mu burasirazuba bwa Paris ku Cyumweru cyashize,uyu mupadiri yazaniwe uyu mwana n’ababyeyi be bamuzana arimo kurira cyane niko kumubwira ati “ceceka,ceceka,ugomba guceceka”.

Uyu mwana yanze guceceka padiri amwaka ababyeyi be ahita amukubita urushyi ku itama, ibyari umuhango wo kubatiza biba akavuyo,ababyeyi b’uyu mwana bahita bamushikuza padiri barisohokera.

Musenyeri uyobora uyu mupadiri muri paruwasi ya Meaux witwa Jean-Yves,yavuze ko ibyo Jacques yakoze ari amahano ndetse bahisemo kumuhagarika kubatiza no gutanga isakaramentu ryo gushyingirwa.

Yagize ati “Kubatizwa ni umuhango w’ibyishimo,niyo mpamvu twicuza ku byabaye kuri uriya munsi gusa kunanirwa no gusaza kwa padiri Jacques nibyo byamuteye gukora biriya.



Padiri Jacques yakuwe ku mirimo kubera gukubita umwana w’imyaka 2

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore w’umunya Canada arashaka gutamaza umukinnyi ukina mu Bwongereza...

Umugore witwa Mila Bonnet w’imyaka 34 ukomoka muri Canada, arashaka gutamaza...
22 July 2018 Yasuwe: 2095 0

Umugore we yaramutengushye none asigaye ararana n’ ingurube

Umugabo utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Cameroun asigaye ararana n’...
21 July 2018 Yasuwe: 3528 0

Umukecuru w’imyaka 64 yakorewe ubugome bw’indengakamere n’abuzukuru be kubera...

Umukecuru w’imyaka 64 yatoraguwe ku muhanda ubwo yari amaze gutabwa...
21 July 2018 Yasuwe: 2701 0

Abakerarugendo babonye umukecuru w’ imyaka 190 yihishe ngo yari aziko...

Mu gihe hashize imyaka irenga 100 mu Nyanja ya Atlantic habereye impanuka...
21 July 2018 Yasuwe: 5954 1

Umusore yari agiye kwica Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza Theresa...

Umusore w’ Umwongereza ukiri muto witwa Na’’mur Rahman yashinjwe icyaha cyo...
21 July 2018 Yasuwe: 2046 0

Amafoto yaciye ibintu: Muri Brazil bagiye gutora umukobwa uhiga abandi...

Mu mafto yaciye ibiintu turasangamo agaragaza abakobwa bo muri Brazil bari...
20 July 2018 Yasuwe: 3470 0