skol
fortebet

Umupadiri wapfuye akazuka aremeza ko yabonye Imana agasanga ari umugore

Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018

Sponsored Ad

Umupadiri mu idini katolika muri Leta ya Massachusetts yo muri muri Leta zunze ubumwe za Amerika byemezwa n’ abaganga ko yapfuye akazuka avuga ko yagiye amahirwe yo kujya mu ijuru agahura n’ Imana mu minota yamaze yapfuye akaba yarasanze Imana ari umugore.

Sponsored Ad

John Micheal O’Neal uwihaye Imana w’ imyaka 71 y’ amavuko tariki 29 Mutarama nibwo yajyanywe mu bitaro igitaraganya afashwe n’ uburwayi butunguranye bw’ umutima. Uwo munsi nibwo yapfuye ndetse n’ abaganga bemeze ko yamaze gushyiramo umwuka ariko bakoresheje imashini y’ ikoranabuhanga yitwa LUCAS 2, bashitura umutima we yongera kuba muzima nyuma y’ iminota 48 yapfuye.

Worldnewsdailyreport.com yatangaje ko abaganga bari bafite ubwoba ko ubwonko bwe bwaba bwangiritse kuko imashini zaberekaga ko amaraso menshi arimo gutemba yerekeza mu bwoko gusa amaze gukanguka baramupimye basanga ubwonko ni buzima.

Uyu mupadiri yavuze ko ubwo yari yapfuye yagiye mu ijuru akabona azengurutswe n’ Umucyo mwinshi, akabona Imana imbonankune. Yavuze ko Imana ifite ishusho nk’ iy’ umugore.

Agira ati “Imana ifite ishusho y’ umugore ufite akajwi karongorotse. Ukuri ni uko Imana ari umugore mutagatifu aho kuba umugabo mutagatifu. Imana uko nayitekerezaga ni nziza birushijeho”

Padiri O’Neal akimara gutangaza ko Imana ari umugore, inkuru yabaye kimomo ndetse anatumiza ikiganiro n’ abanyamakuru ngo asobanure neza ibyo yatangaje, arongera ashimangira ko yapfuye akajya mu ijuru agasanga Imana ari umugore. Avuga ko azakomeza kwiyegurira Imana.


John Micheal O’Nea ubwo yari mu kiganiro y’ abanyamakuru

Ati “ Ndifuza gukomeza kubwiriza. Nkabwira abantu Imana, umwana wayo na shitani. Imana irakomeye kandi ishobora byose nubwo ari umugore”

Ibitekerezo

  • Ibi byitwa Fables (inkuru z’impimbano).Abavuga ko bapfuye bakagaruka ntibagira ingano.Imana idusaba "kubima amatwi".Bible yerekana ko nta sex iba mu ijuru.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko mu ijuru batarongora.Ni nayo mpamvu kugirango basambane,abamarayika bagombye gufata umubiri wa kimuntu,bava mu ijuru baza ku isi gusambana,babyara abantu bitwaga aba Nephilims.Byanditse muli bible.Tujye twiga Bible neza,aho gupfa kwemera ibinyoma by’abantu nk’aba.Baba bashaka kwiyemera.Ni nka byabindi Pastors babwira abayoboke ngo "imana yanyeretse ko ugiye gukira,kubona fiyanse,promotion,etc...".Ni abateka-mutwe (crooks).

    UMUSAZA YARAVANGIWE KABISA,NTAZI IVYO YARARIMO NIYO YARARI.

    SIVYO BANA!

    Ubwo wasanga yarakiriwe na Bikira Mariya Nyirimpuhwe amuhumuriza akibwira ko ageze ku Mana. Ikibazo si ibyo yabonye ahubwo ni ukumenya ibyo aribyo no kubivuga mu ukuri kwabyo

    REKA SHA UBWO BWARI UBUSAZA BWAMUTWAYE NTUZI KO ABASAZA BIYUMVIRA NKA BANA

    Ivyo nububeshi nakurubuswa ganyi ngaho kandakuze ntaburyo nabumwe imana yoba mwishusho runaka kuko I manantawu rayibo na imbonankubone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa