skol
fortebet

Umupadiri yarashwe n’abarinzi ubwo yari agiye gusambanya umwana muto

Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019

Sponsored Ad

Umupadiri witwa Giuseppe Matarazzo ukomoka mu Butaliyani yarashwe n’abarinzi b’umugabo w’umuherwe ubwo yashakaga kwinjira mu rugo rwe agiye gusambanya umwana we muto w’umukobwa.

Sponsored Ad

Umurambo wa Giuseppe Matarazzo wavumbuwe na polisi nyuma yo kuraswa amasasu atanu mu nda n’abarinzi babiri b’uyu mwana w’umukobwa nyuma y’amezi 5 gusa afunguwe.

Giuseppe Matarazzo yakatiwe igifungo cy’imyaka 11 nyuma yo gufatwa ari gusambanya abakobwa 2 ubwo yari mu kazi ke k’ubupadiri mu Butaliyani.

Giuseppe Matarazzo ntiyacitse ku ngeso yo gusambanya abana,kuko ibyumweru bike nyuma yo kurekurwa yashatse kujya gusambanya umwana w’abandi arasirwa mu cyuho n’abarinzi b’umuherwe mu kwezi gushize.

Uyu mugabo wahoze ari umupadiri mu mujyi wa Napoli,yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 15 mu mwaka wa 2008,bituma yimanika mu giti arapfa.

Nubwo byavuzwe ko uyu mupadiri yarashwe agiye gusambanya umwana w’umuherwe mu Butaliyani,Polisi yatangiye gukora iperereza ndetse ita muri yombi abamurashe kugira ngo irebe ko batamwishe ku bushake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa