Kigali

Umupadiri yatawe muri yombi azira kubeshya ko azura abapfuye

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 March 2018 Yasuwe: 356

Umupadiri wo muri Mozambike yatawe muri yombi na polisi azira gukinira ku murambo w’umugabo wari wapfiriye mu bitaro abeshya ko agiye kuwuzura bikarangira bimunaniye.

Uyu mupadiri yatangaje ko umwuka wera (roho mutagatifu) yamutegetse kwerekeza mu bitaro bya Chimoio mu ntara ya Manica,akazura uyu mugabo wari wapfuye nubwo byarangiye imana ye ibaye bayali.

Akigera ku bitaro yabwiye ababishinzwe ko mwuka wera yamutegetse gukora igitangaza muri ibyo bitaro ndetse ko bafungura aho bashyira imirambo nabo bamuha rugari,amara iminsi 2 asenga gusa birangira ibinyoma bye bimutamaje.

Mushiki w’uyu mugabo wapfuye yabwiye abanyamakuru ko nubwo uyu mugabo yiyamiraga avuga mu zindi ndimi ndetse akazunguza umutwe w’uyu mugabo,atigeze ahaguruka ndetse nta n’igice cy’umubiri we cyigeze kinyeganyega.

Polisi ikimara kubyumva yahise iza ita muri yombi uyu mupadiri imushyira muri gereza imushinja icyaha cyo gushinyagurira umurambo w’uyu mugabo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yaciye umutwe umugore we amuhoye kumugaburira ibiryo...

Umugabo w’imyaka 43 ukomoka mu Burusiya yatawe muri yombi nyuma yo kwica...
18 January 2019 Yasuwe: 370 0

Umugore yatwitse umugabo we amuziza kumwima umubare w’ibanga ufungura...

Umugore n’umugabo bakomoka muri Indonesia barwanye bapfa umubare w’ibanga wa...
18 January 2019 Yasuwe: 1761 0

Hashyizweho akayabo k’amafaranga ku muntu uzafata uwishe iyi mbwa yafashaga...

Texas hashyizweho igihembo kumuntu wafata umwicanyi wishe Imbwa yafashaga...
17 January 2019 Yasuwe: 2875 0

Umukecuru yafashwe yahishe udusimba tumeze nk’ imbeba 24 munsi y’amaguru ye...

Umugore w’Umushinwa witwa Wu yakoze agashya afatirwa ku mupaka w’Ubushinwa na...
17 January 2019 Yasuwe: 2514 0

Amabere y’umugore yakomeye aba nk’urutare nyuma yo kwibagisha ashaka...

Umugore w’Umwongereza witwa Danielle yahuye n’uruva gusenya kubera ko nyuma...
17 January 2019 Yasuwe: 2125 0

Umugore yamize ipaki y’ibinini ayimarana iminsi 17 mu muhogo

Umugore wo muri Irlande y’Amajyaruguru yahuye n’uruva gusenya ubwo yamiraga...
17 January 2019 Yasuwe: 1505 0