Kigali

Umupasiteri yahuye n’uruva gusenya afatwa ku ngufu n’abakobwa batatu

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 26 July 2017 Yasuwe: 3064

Ikirego cy’abakobwa batatu bo mu gihugu cya Zimbabwe cyagejejwe imbere y’urukiko cyibashinja guhohoera umupasiteri wo mu gace k’ahitwa Cowdray Park suburb, muri Bulawayo, ubwo yari aje gufata ishimwe yari yemerewe n’umwe muri bo.

Nkuko ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byabitangaje, Sandra Ncube (21), Riamuhetsi Mlauzi (23) na Mongiwe Mpofu (25) bibera mu nyubako imwe mu gace ka Cowdray Park suburb, bakurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umupasiteri ubwo bamwinjizaga mu nzu, uyu witwa Ncube agatangira kumukorakora ku gitsina amwicaye ku gituza [bamugaritse hasi]

Umwunganizi wa Pasiteri mu by’amaegeko, Petros Shoko, yavuzeko ku itariki ya 14 Nyakanga 2017 mu masaha ya saa moya z’umugoroba, aribwo uyu mupasiteri yerekeje ku nyubako aba bakobwa batuyemo agiye gufata amafaranga y’ishimwe yari yemerewe n’umwe muri bo [Riamuhetsi Mlauzi].

Nk’uko akomeza abisobanura, ngo ubwo yageragayo bamutegetse kuryama ku buriri batangira kumwambura imyenda ye yose. Ati: "Ubwo Ncube yamwicaraga gu gituza agatangira kumukorakora ku gitsina, pasiteri yaramusunitse ariko undi mukobwa bari kumwe muri icyo cyumba [Mlauzi], ahita amucakira amaguru ayicaraho amutsindagira ku buriri. Mpofu wari uri mu kindi cyumba we yihutiye kuzana udukingirizo [Condoms] batangira kwambika igitsina cya Pasiteri ari nako bamufata cyane ubwo yashakaga kwinyagambura ngo arebe uko yahikura. Uwitwa Ncube ni we wabanje gusambanya Pasiteri ku gahato."

Aba bakobwa uko ari batatu bahakana ko basambanyije Pasiteri ku gahato, bo bemera ko bari kumwe aho bari kumukinisha byonyine.

“Twari turi kwikinira byonyine, sinari nzi ko abifata nk’ibikomeye.” Ncube yisobanura
Mpofu wireguye avugako yari anibereye mu kindi cyumba we yagize ati” Njye sinari mbirimo. Bampamagaye ngo nzane udukingirizo kuko hari utwari turi mu cyumba cyanjye mpita ntuzana."
Mlauzi we yavuzeko yashakaga kwihanangiriza Pasiteri, ngo kuko yahoraga ashaka kumwinjirana ubwo yabaga ari mu bwogero [Mlauzi], bimutera amatsiko yo kumenya ngo niba ateye nk’abndi bagabo. Ati: "Nashakaga kumenya koko niba ameze nk’abandi ku bijyanye n’ibyiyumviro by’imibonano mpuzabitsina. Ubwo namukoragaho yahise agaragaza ubushake bwabyo turabibona ari nabyo twashakaga kwirebera."

Ubwo ikibazo cyagezwaga kuri sitasiyo ya Polisi yo muri Cowdray Park, uwakorewe ihohoterwa yahise ajyanwa ku bitaro bya Mpilo Central ngo barebe ko byakozwe, ibisubizo bikazifashishwa nk’ibimenyetso mu rukiko.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Yanze kuba mu bukode, amaze imyaka 22 yibera mu buvumo-AMAFOTO

Umugabo witwa Marcio Mizael Matolias w’imyaka 44 y’amavuko amaze imyaka 22...
22 January 2018 Yasuwe: 2785 0

Cristiano yasohotse mu kibuga amaraso yuzuye mu isura, akoresha Telefone...

Umukinyi rurangiranwa wa Real Mdrid Christiano Ronaldo yakomeretse mu isura...
22 January 2018 Yasuwe: 2105 0

AMAFOTO y’inzu Diamond agiye kugura hafi na Kigali Convention...

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma, uzwi ku...
21 January 2018 Yasuwe: 5082 1

Akoresha ibirenge atwaye indege, ibintu bitangaza abatari bake-AMAFOTO

Umukobwa witwa Jessica Cox wo muri Sierra Vista muri Leta ya Arizon akomeje...
20 January 2018 Yasuwe: 1536 0

Tanzania: Umuntu yagonze indege arapfa

Umuntu utamenyekanye amazina yapfuye nyuma yo kugonga indege yari...
20 January 2018 Yasuwe: 1213 0

Chile: Papa Francis yasezeranyije abageni bari mu ndege

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko - uri mu ruzinduko mu...
19 January 2018 Yasuwe: 427 0