Kigali

Umupasiteri yakoze ibitangaza byaherukaga gukorwa na Yesu ubwo yazuraga umuntu wari wapfuye akava mu isanduku yararimo akagenda[AMAFOTO+VIDEO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 25 February 2019 Yasuwe: 8194

Ntibisanzwe ko humvikana umuntu kuri iyi Si ya Rurema waba ufite ububasha bwo kuzura abapfuye dore ko ubu bubasha tubuzi ndetse twabuherukaga mu bihe bya Yezu ubwo yari akiri kuri iyi Si azura ba Razaro, umukobwa wa Yayiro n’abandi.

Gusa Imana iracyakoresha abantu bayo dore ko kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019 hongeye kugaragara igitangaza, aho umupasiteri yazuye umuntu wari ujyanwe guhambwa birangira avanwe mu mva asubizwa mu buzima.

Nubwo bidasanzwe bongeye kubaho, Pasiteri witwa Alph Lukau wo muri Afrika y’epfo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019 ,ubwo yari ayoboye isengesho mu rusengero rwe rwitwa Alleluia Ministries International ruri i Johannesburg,abaturage bari bajyanye umurambo muri zimbabwe ku wushyingura banyuze iruhande rw’uru rusengero bumva mu isanduku batwayemo umuntu atangiye kunyeganyega barahagarara .

Uyu Mupasiteri yakomeje gusengera uwo muntu kugeza azutse amukura mu mva, arahaguruka asubira mu buzima.

Nk’uko binagaragara mu mashusho yafashwe ubwo iki gikorwa cyabaga,agaragaza uyu mukozi w’Imana asengera uwo muntu kugeza avuye mu mva ndetse atangira gutembera mu rusengero agaragara ko ari mutaraga, abari aho birabarenga baha Imana icyubahiro nk’uko binagaragara muri aya mashusho abigaragaza hasi aha.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble johnny

    Nakagize icyo mbivugaho ariko ikigero kimyunvire yanjye ntigihagije gusobanukirwa ibi Bintu , ariko I yaba byashobokaga hagakorwa iperereza ryuzuye kurupfu , uburwayi bwahiyanye wazutse

    4 weeks ago
  • chat_bubble sezibera

    Tujye tujijuka.Aba bavuga ko bakora IBITANGAZA,babita "Charlatans".Ni imitwe gusa bateka,bakoresheje "amayeli" menshi.Niba mukurikira ibiganiro bya TV,mwari kuba mwarabonye abantu bashinja Pastor Ntambara uvuga ko akora ibitangaza,nyamara ahubwo abaha amafaranga ngo baze bigize abantu bamugaye.Buriya Pastor yabanje kumvikana n’uyu wigize "umupfu".
    Ngo yahagurutse agenda mu rusengero!!!Umuntu wapfuye iteka aba ari weak.Mwibuke ko na Yesu amaze kuzura Lazaro,yasabye ko babanza kumuha ibyo kurya.Ikindi kandi,YESU yadusabye gukorera Imana tudasaba abantu amafaranga.Iyo wahaga Abigishwa be amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.
    Icyerekana neza yuko aba atari "abakozi b’Imana",nuko baba bagenzwa n’ifaranga buri gihe.Bigatuma bateka imitwe.Ni kangahe Bishop Rugagi yavuze ngo azajya kuzura abantu muli Faysal na CHK?Ko se atagiyeyo?

    4 weeks ago

Inzindi nkuru

Reba umukobwa wacitse amaboko ukomeje gutangaza benshi bitewe nibyo...

Donavia Walker yacitse amaboko afite ubushobozi bwo gukora byinshi...
26 March 2019 Yasuwe: 1506 0

Umusore w’umunyafurika yakoze ubukwe bwatangaje benshi n’umukecuru w’umuzungu...

Mu gihe abantu benshi bakizera ko urukundo ari impumyi kuko bagenda babona...
26 March 2019 Yasuwe: 2765 0

Abagabo babiri basiganwa kuri moto bagonganiye mu irushanwa baterana...

Abagabo babiri bari mu isiganwa mu gihugu cya Costa Rica barwanye karahava...
25 March 2019 Yasuwe: 3671 0

Abakecuru bo mu Bwongereza bashiriye muri Gambia bashaka abapfubuzi...

Abakecuru bo mu bwongereza bari kwisuka muri Gambia ku bwinshi bagiye...
25 March 2019 Yasuwe: 9974 0

Umupilote yapfuye ubwo yashakaga kugongesha indege umugore we wari utwite...

Umupilote witwa Charl Viljoen, ukomoka muri Afurika y’Epfo yahitanywe...
25 March 2019 Yasuwe: 5124 1

Umusore w’umuherwe ubana n’abakobwa batagira umubare n’indege zihenze cyane...

Umusore witwa Bobby Misner usanzwe ari uw’umuherwe witwa Tom Misner,...
25 March 2019 Yasuwe: 7518 4