skol
fortebet

Umupasiteri yasomeye umugore w’abandi imbere y’iteraniro abeshya ko ari kumuvura

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

Umupasiteri witwa Nana Poku yakoze agashya kakwiriye isi yose ubwo yabwiraga umugore wari uje kumusaba umuti ko uwamuvura ari uko yamusoma birangira abikoreye imbere imbere y’iteraniro.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri ukomoka muri Ghana yabwiye uyu muyoboke we ko kumusoma aribyo biramukiza ndetse bikamuha ihumure, niko guhira amusoma byihuse.

Mu mashusho yakwirakwiye hirya no hino yagaragaje uyu mupasiteri ari gusomana n’uyu mugore w’abandi arangije abwira itoraniro ko yarimo agerageza kumuvura atarimo amusoma by’abapagani.

Uyu mupasiteri yamaze amasegonda 25 asoma uyu mugore w’abandi iteraniro rirumirwa arangije ababwira ko yarimo amuvura uburwayi yari afite.

Ikintu cyatangaje abarebye iyi video ni uko ubwo uyu mupasiteri yarimo asoma uyu mugore w’abandi,abayoboke be barimo bavuza induru bati “urakoze Yesu”.

Uyu mupasiteri akomeje gutuma benshi bacika ururondogoro kuko akunze gukorakora abagore b’abandi avuga ko abavura ndetse akaryamisha hasi abakecuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa