Pasiteri yaterefonnye Imana ari mu iteraniro abayoboke baratungurwa [VIDEO]
Yanditswe: Tuesday 23, May 2017
Paul Sanyangore, umupasiteri wo muri Zimbabwe yatunguye abayoboke b’idini rye ubwo bari mu materaniro afata telefoni ye igendanwa ahamagara Imana aho iri mu ijuru baravugana.
Muri icyo kiganiro yagiranye n’Imana yayibajije icyo agomba gukorera umugore wari upfukamye imbere ye atakamba.
Abari aho bafashe amashusho (video) y’uwo mupasiteri agendagenda mu rusengero yumvikana avuga amagambo ameze nk’ayo mu kiganiro gisanzwe umuntu agirana n’undi kuri telefoni.
Ubwo yakoraga icyo kiganiro (...)

Ubwo yakoraga icyo kiganiro abayoboke bo bari batwawe bakurikiye, baririmba banikiriza mu majwi ibyo pasiteri wabo yavugaga.
Ikiganiro cya Sanyangore yumvikanagamo avuga ati:
- Hello, ni mu ijuru tuvugana?
- Uyu mugore uri hano Mana Data uramuntumaho iki?
- Ahh, ese? Yego, reka mubaze…
Hari n’aho uwo pasitoro Sanyangore yageze yumvikana abaza ngo:
- “Nonese Mana Data, dukore iki kindi?”
Amashusho yafatiwe muri urwo rusengero agaragaza uwo mugabo avuga amagambo menshi nk’ayo mu kiganiro gisanzwe.
Akagera aho avuga ko Imana imubwiye indwara abana be barwaye, bikarangira avuga ko Imana ngo ihinduye amateka y’uwo mugore.
Reba hasi maze wumve unarebe ikiganiro Pasiteri yavugaga ko arikugirana n’Imana
Amakuru ducyesha ikinyamakuru Bulawayo24 avuga ko uwo mupasitoro Sanyangore yatangaje ko afite nimero ya telefoni y’imana kandi ngo mu minsi ya vuba akaba azayitangariza n’abandi babishaka bose bakaba babasha kwivuganira n’Imana.
Ibitekerezo
Ubwose uwonimuzima?nonese nimero yayikuyehe?
aba’nabatekamutwe
aba’nabatekamutwe
aba’nabatekamutwe
bazabeshe abazungu amadini yikigihe karabatekamutwe wagirango bakorana namadayimoni urumva uyu atasaze ahubwo uyu ntabwo azi Imana icyaricyo pee
Nibyoroshye.
Wasanga yaravuganaga nimana ye da kuko buri wese afite iyo yita imana ye,wasanga ari numuntu yita imana ye kandi nijuru rye rishobora kuba riri mwisi
Andika Igitekerezo Hano mbanje kubaramutsa mwaubije reka mbibarize iyuvuze ngwa madini yikigihe winjiye mumateka yurwanda idini titari ryiki gihe nirihe? wimwita umuteka mutwe niryo jambo ririmo byinshi ahubwo twese mureke twitonde mubyo tuvuga kuko bibiriya ivugako akanwa kacu kararema sigaho kurema abatekamutwe munzu y’lmana mwibukeko mubihe byanyuma hazaza bahanuzi bibinyoma bazayobya benshi muzararame murebe mwijuru