Kigali

Umupfubuzi umaze kuryamana n’abagore 1,000 yavuze ikintu benshi bakunze kumusaba

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 November 2018 Yasuwe: 5230

Umugabo witwa Ryan James w’imyaka 31 ukora akazi ko kuryamana n’abagore batishimiye uko abagabo babo batera akabariro ndetse n’abapfakazi (umupfubuzi),yavuze ko benshi mu bagore yasambanyije bahuriye ku kumusaba ikintu kimwe cyo kubagaburira ibyo kurya bya mu gitondo mu buriri.

Uyu munya Australia wasezeye ku kazi ko gukora muri Banki akajya kwibera umupfubuzi,yabwiye ikiganiro gikomeye cyo kuri TV cyitwa The Morning Show ko buri mugore wese umwitabaje agomba kumwishyura hagati y’amapawundi 220 n’ibihumbi 3 by’amapawundi kugira ngo bagirane ibihe byiza.

Uyu mupfubuzi wabigize umwuga,yavuze ko ababyeyi be bishimiye aka kazi ke ndetse avuga ko abagore benshi baryamanye bahurije ku cyifuzo kimwe cyo kubazanira ibyo kurya bya mu gitondo mu buriri.

Yagize ati “Sinigeze mbwira ababyeyi banjye akazi nkora gusa baje kubimenya.Ntibigeze bamfata nabi kubera iyo mpamvu.Benshi mu bagore twaryamanye bansabye kubajyanira ibyo kurya bya mu gitondo mu buriri.Benshi mu bagore twahuye,twagiranye ibihe byiza ndetse bifuje ko twongera guhura.”

Ryan yavuze ko benshi mu bagore baryamanye ari abatandukanye n’abagabo babo ndetse n’abatishimira uko abagabo babo batera akabariro.

Ryan yavuze kandi ko amaze kuryamana n’abagore 1000 ariko benshi mu bagore baryamanye bari hejuru y’imyaka 30 uretse umwe wari ufite imyaka 20.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble karekezi

    This world is mad.Gusambana byabaye umukino.Tekereza kuryamana n’abagore 1000 ukumva uri proud!!! Ni kimwe mu bintu byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Kandi ba rusambanyi muli iki gihe ni za millions nyinshi cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Reba amafoto ya Nathalie umugore wubatse umubiri mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Nathalie Guznetsova akomeje gutangaza benshi bitewe n’uburyo yubatsemo...
21 February 2019 Yasuwe: 5033 1

Umugore yakubiswe bikomeye n’umugabo bateretanaga ku munsi wa mbere bapfuye...

Umugore witwa Elaine Caparroz w’imyaka 57,yakubiswe inkuni,amakofe n’imigeri...
21 February 2019 Yasuwe: 4419 1

Umukobwa w’imyaka 19 yashyingiranywe n’umusaza w’imyaka 69 ahabwa urw’amenyo...

Umukobwa witwa Samantha Simpson w’imyaka 19, ukomoka Kansas muri USA,...
20 February 2019 Yasuwe: 4901 1

Umugabo yaciye ibintu kubera amafoto yafotowe ari guhoberana n’ intare...

Umugabo w’umusuwisi witwa Dean Schneider yagaragagaye ari guhoberana...
19 February 2019 Yasuwe: 5753 2

Ikizungerezi gikunzwe kuri Instagram cyaciye ibintu nyuma yo gusaba...

Umukobwa witwa Uche Okoye uzwi cyane ku rubuga rwa Instagram kubera amafoto...
19 February 2019 Yasuwe: 5970 2

Malia Obama yafotowe ari kunywa inzoga isindisha atemerewe kunywa kubera...

Malia Obama umukobwa w’imfura w’uwahoze ari Perezida wa USA,Barack Obama...
18 February 2019 Yasuwe: 5617 1