skol
fortebet

Umupolisi wo muri Indonesia yafashwe ari guhata ibibazo umugabo akoresheje inzoka

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

Umupolisi wo muri Indonesia yafashwe amashusho ari guhata ibibazo umugabo wo mu gace kitwa Papua akoresheje inzoka,bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Uyu mupolisi yakoze aya mahano ubwo yashakaga gutera ubwoba uyu musore kugira ngo yemere ibyaha ashinjwa byo kwiba telefoni, gusa inzego zishinzwe kurengera ikiremwamuntu zamwokeje igitutu bikomeye,ahitamo gusaba imbabazi.

Mu mashusho yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mupolisi ashyira mu ijosi ry’uyu mugabo iyi nzoka yari yizinze,ubwo yamuhataga ibibazo ku byerekeye ubujura bwa Telefoni.

Uyu mupolisi yahambiriye amaboko y’uyu mugabo inyuma,arangije azana iyi nzoka akajya ayimushyira mu maso no mu ijosi bituma avuza induru cyane kubera ubwoba.

Benshi mu babonye aya mashusho,bamaganye ubu bugome bw’uyu mupolisi ndetse basaba ko leta ya Indonesia yamufatira ibihano.

Iki gikorwa cyahagurukije abahagarariye Human Rights Watch bavuga ko ibyo uyu mupolisi yakoze ari iyicarubozo ryo ku rwego rwo hejuru ndetse umunyamategeko w’uyu muryango Victoria Koman yatangarije Associated Press ko ubu bugome bw’indengakamere burimo n’ivanguramoko.

Ibitekerezo

  • Iyi ni Torture (iyica-rubozo) kandi UN yabuzanyije torture mu bihugu byose.Ahantu henshi muli bible,Imana ibuzanya torture,ndetse ikatubuza no gukorera inyamaswa Torture.Nubwo amadini menshi yigisha ko Imana izahanisha abanyabyaha "guhora ibatwika mu muriro utazima",siko bible ivuga.Muli Abaroma 6:23,havuga ko igihano cy’abanyabyaha ari "URUPFU" .Nukuvuga urupfu rwa burundu.Iyo abanyabyaha bapfuye baba batazazuka ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa