skol
fortebet

Umupolisikazi yafatiwe imyanzuro ikarishye kubera amafoto akurura abagabo yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, Jan 2019

Sponsored Ad

Umupolisikazi w’Umudage witwa Adrienne Koleszar w’imyaka 34 yakuwe mu kiruhuko igitaraganya ahamagarwa ku kazi n’abayobozi be nyuma y’iminsi yari amaze ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto akurura abagabo yambaye utwenda tw’imbere.

Sponsored Ad

Uyu mupolisikazi wari umaze kwigarurira abafana kuri Instagram,yasabwe kugaruka ku kazi nyuma y’amezi 6 ari mu kiruhuko ndetse ashyira hanze amafoto akurura abagabo yambaye utwenda tuzwi nka Bikini.

Uyu mugore niwe mupolisikazi ukurikirwa na benshi kuri Instagram mu Budage, nyuma y’aya mafoto agaragaza imiterere ye yatumye agira abamukurikira bagera ku bihumbi 60.

Mu Ukuboza umwaka ushize,uyu mugore yahawe gasopo n’abayobozi be batishimiye aya mafoto yashyiraga hanze,ntiyabyimva none yagaruwe igitaraganya ku kazi kugira ngo yongere yambare impuzankano z’abapolisi yari yarashyize ku ruhande.

Uyu Adrienne Koleszar aherutse gutangaza ko yazengurutse hirya no hino mu Budage bituma atekereza icyo yakora hagati yo kuba umunyamideli n’umupolisikazi.










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa