skol
fortebet

Umurambo wazutse ubwo bari bagiye kuwukorera Autopsy rubanda rurahurura

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhindi mu karere ka Bhadrak umurambo w’umusore witwa Sujit Khatua ,wazutse nyuma y’aho abaganga bari bamaze kwemeza ko ukwiriye gukorerwa Autopsy kugira ngo bamenye icyateye urupfu.

Sponsored Ad

Umuganga mukuru w’ibitaro byitwa Bhadrak Hospital (DHH),yavuze ko umusore wari wazanywe ku bitaro yataye ubwenge yapfuye, ariko batamenye icyamuhitanye niko gutegeka ko umurambo we ukorerwa Autopsy ngo icyamuhitanye kijye ahabona.

Ubwo abaganga bari bafashe ibyuma bagiye kubaga uyu murambo bagiye kubona amaboko,amaso n’amaguru bya Sujit Khatua binyeganyeze bamwe bakwira imishwaro,abandi barahaguma kugira ngo barebe ko ari muzima bagiye kubona babona ntacyo yabaye niko guhita bamusubiza mu bitaro kumwitaho.

Abahinde benshi bababajwe n’imikorere mibi y’abaganga bo mu Buhindi basigaye bavuga ko abantu bapfuye kandi ari bazima mu rwego rwo kwigabanyiriza akazi.

Umuryango wa Sujit Khatua wasabye ko polisi yata muri yombi muganga wavuze ko umuhungu we yapfuye agatuma bacura umuborogo ndetse basaba koi bi bintu byo kuvuga ko abarwayi bapfuye kandi ari bazima byakosoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa