Umuraperikazi uri mu bakunzwe cyane muri USA Belcalis Marlenis Almanzar uzwi nka Cardi B yateye urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yifotoje yambaye ubusa mu rwego rwo kwerekana uko umubiri we uteye nyuma yo kwibaruka.
Uyu muraperikazi w’imyaka 23 uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa yise Kulture,yatunguye benshi kubera aya mafoto yongeye kwifotoza nyuma yo kwifotoza yambaye ubusa ubwo yari atwite.
Cardi B wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Bodak Yellow,yatumye ibinyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga zongera kumugarukaho kubera aya mafoto mashya yashyize hanze.
Cardi B n’umugabo we Offset uririmba mu itsinda rya Migos bibarutse uyu mwana muto Kulture Kiari Cephus ku wa 10 Nyakanga 2018.