skol
fortebet

Umurinzi w’ishyamba yashatse kwifotoza afashe ikiyoka kinini kiramuniga hafi kumwica [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

Umurinzi w’ishyamba witwa Sanjoy Dutta ukomoka mu Buhindi yahuye n’uruva gusenya ubwo yafashe ikiyoka kinini ashaka kwifotozanya nacyo kimwihambira mu ijosi kiramukanda ifuro riraza ku bw’amahirwe kiza kumurekura.

Sponsored Ad

Iki kiyoka kireshya na metero 10 cyatabawe n’uyu murinzi wari kumwe n’abantu 10 ubwo cyenda gupfa,uyu mugabo nawe araryoherwa ashaka kwifotozanya nacyo kimwizingira mu ijosi kiramukanda karahava,hafi no kumuheza umwuka.

Ubwo cyarimo kimukanda ifuro riri kuza,abantu 3 bari kumwe b agikuruye umurizo kibura imbaraga zo gukomeza kuzengurukakuri uyu mugabo kiramurekura,arahumeka nyuma yo kuva mu gicucu cy’urupfu.

Uyu mugabo yakoze amakosa yo kwifuza kwifotozanya nacyo mu ifoto yifahe ari kumwe n’abaturage baturiye ishyamba rimwe ryo mu karere ka Jalpaiguri gaherereye mu ntara ya West Bengal mu Buhindi.

Mu mashusho yakwirakwiye hirya no hino,yagaragaje abaturage bishimiye kwifoza bari kumwe n’uyu murinzi afashe iki kiyoka,ariko ntibamenye ko ari mu mazi abira ndetse kiri kumuniga kugeza ubwo bagenzi be bahise bahagoboka atarashiramo umwuka bamujyana kwa muganga.




Ibitekerezo

  • Babiterwa n’umurengwe.Ni gute wakina n’ikintu kikurusha imbaraga kandi kitagira ubwenge?Ni nko kwiyahura.Imana itubuza gukinisha ibintu byose byadushyira mu kaga.Abantu bapfa buri mwaka bazize gukinisha inyamaswa,ni benshi.
    Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,tuzaba dukina n’inyamaswa zose,harimo intare n’inzoka (Yesaya 11:6-8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa