skol
fortebet

Umuriro wasibye amateka y’ igihugu cya Brazil arimo amaze imyaka 200

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Ababibonye bavuze ko wari umunsi ubabaje ubwo kuri iki gihugu ubwo inzu ndangamateka y’ igihugu cya Brazil yafatwaga n’ inkongi y’ umuririmo kuri uyu wa 2 Nzeli igakongoka nubwo abashinzwe kuzimya inkongi bari bafashe hasi hejuru ngo amateka y’ iki gihugu adasibangana.

Sponsored Ad

Iyi nzu iherereye mu mujyi wa Rio de Janeiro izwi ku kabyiniriro ka ‘Rio Musee National’. Ntabwo icyateye iyi nkongi kiramenyekana gusa mu mwaka ushize hari amakuru yatangajwe avuga ko iyi nzu ifite ikibazo cy’ ibikorwaremezo.

Sergeant Moises Torres ushinzwe kuzimya inkongi yatangaje ko bitaramenyekana niba hari uwakomerekeye muri iyi nkongi cyangwa uwapfuye.

Perezida wa Brazil Michel Temer yagize ati “Ibikorwa byakozwe mu myaka 200 y’ ubushakashatsi, ubumenyi bwavuyemo bwabuze”

Sérgio Sá Leitão, Minisitiri w’ umuco yavuze ko kuba iyi nzu ndangamateka ikuze kurusha izindi muri Brazil yahiye ari ibintu bibabaje cyane gusa yaciye amarenga ko iyi nkongi byashobokaga kuyirinda. Iyi nzu yari irimo inkuru z’ amateka y’ iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa