skol
fortebet

Umurobyi yahuye n’uruva gusenya ubwo yahuraga n’imvubu ikamara iminota 10 ishaka kumwica [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 07, Jan 2019

Sponsored Ad

Hirya no hino ku isi hakwirakwiriye amafoto y’umurobyi w’umunya Kenya witwa Mathew Wanjiuku, watewe n’imvubu ubwo yari ari mu kazi ke,igerageza kumwica ariko nyuma y’iminota 10 yaje kumureka imusiga ari kuvirirana hafi no gupfa.

Sponsored Ad

Mathew Wanjiuku usanzwe aroba mu kiyaga cyitwa Naivasha kibamo imvubu zisaga ibihumbi 2000,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye mu kazi agahura n’imvubu yari yariye amavubi igerageza kumwica mu minota 10 ariko aza kurusimbuka.

Wanjiuku wamaze iminota 10 agerageza gucika iyi mvubu ngo ahunge,yaje kubigeraho ubwo yatabarwaga n’abantu bateye iki gikoko amabuye n’ibyuma kirahunga abasha kurokoka nubwo yahise ajyanwa ikitaraganya kwa muganga.

Wanjiuku yagerageje guhingira iki gikoko inyuma y’igiti cyatemwe,ntibyamukundira agwa hasi iyi mvubu iramwegera itangira gushaka kumurya.

Mu mafoto yashyizwe hanze n’umutaliyani witwa Frederico Genovese w’imyaka 47,yagaragaje iyi nyamaswa iri gufungura umunwa igiye kurya Wanjiuku wari wambaye ubusa,barahangana birangira ihunze bagenzi be.

Iyi mvubu yarumye uyu murobyi ku maboko ndetse no ku rutugu,gusa yagize amahirwe ko atigeze yangirika imbere mu mubiri ariyo mpamvu yaje kuvurwa agakira.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa