Kigali

Umugore n’ umugabo baguwe gitumo baterera akabariro ku rubaraza rw’ umuturanyi(AMAFOTO)

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 16 July 2017 Yasuwe: 8731

Umugabo n’umugore bari mu kigero cy’abakuze, nk’uko bigaragara, bafashwe basambanira ku ibaraza ry’inzu y’umuturage mu rusisiro rumwe mu ntara ya Ebonyi muri Nigeria, bahanishwa kuzengurutswa umudugudu bafatanye kandi banikoreye ibyo bari baryamyeho ubwo basambanaga.

Aba bombi batatangarijwe amazina, baguwe gitumo n’abaturage mu kajyi gato ka Amauzu Mkpoghoro gaherereye mu ntara ya Ebonyi, ubwo bari gushimishanya ku ibaraza ry’inzu y’umuturage ndetse banafite bimwe mu bikoresho byo mu rugo birimo n’ibyo kwiyorosa.

Abaturage benshi babagendaga inyuma mu mudugudu wose bagenda basubiramo ibyo bakoze

Uyu mugore usa n’ukuze, yihutiye guhita yambara imyenda ubwo umwe mu batambukaga yababonaga akabavugiriza induru, na ho umugabo bari baryamanye we akaba yahise avumbuka akambara ipantalo gusa mbere y’uko abantu baba benshi ngo babategeke gukora ibyo bashaka.

Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko ubwo abaturage bahageraga, bahise bahanisha izi nkozi z’ibibi kwikorera ibyo bikoresho birimo n’ibyo bari baryamyeho bakabazengurutsa umudugudu inshuro bashaka bafatanye mu kaboko ndetse bagenda banasaba imbabazi ku byo bakoreye mu ruhame bo bafashe nko kubasebya.

Uyu mugore usa n’ukuze yagendaga afashe umugabo wari wishwe n’ibimwaro

Abantu batari bacye bahise baza gushungera ndetse baherekeza aba bari bibereye mu bikorwa byo gushimishanya aho bagiye hose basakuza ndetse uko byagaragaraga umugabo wasaga n’aho ari muto ugereranyije n’umugore bari baryamanya we akaba yasaga n’ufite ikimwaro.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mr D M

    Ni Akumiro!

    5 months ago
  • chat_bubble

    Gusambana nivyo vyatumye babazungurukisha umudugudu wose numva muri Nigeria bigoye ! Nibo babaye abambere canke abanyuma basambanye ngaho muri Nigeria ?

    5 months ago
  • chat_bubble KARAKE John

    Gusambana bikorwa na miliyoni nyinshi z’abantu ku isi.Ibintu imana itubuza (kwica,gusambana,kwiba,etc...) bikorwa na Miliyari (billions) z’abantu.Abantu bubaha imana ni bake cyane.Nyamara ugasanga abantu bose bavuga ngo "ntinya imana".Nubwo bimeze gutyo,ntabwo imana izakomeza kurebera.Yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi izica abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).

    5 months ago

Inzindi nkuru

Umunyeshuri mu by’amategeko yimwe diplome kubera umwambaro

Amasa Firdaus, Umunyeshuri wiga ibijyanye n’amategeko mu gihugu cya Nigeria...
16 December 2017 Yasuwe: 212 0

U Buhinde: Ingwe yatashye ubukwe, ubwoba butaha abatumiwe

Abatumiwe mu bukwe mu gihugu cy’u Buhinde batunguwe bikomeye nyuma y’aho...
15 December 2017 Yasuwe: 1273 0

Ifoto abapolisi bifotozanyije n’umunyabyaha bari bamaze gufata yaciye...

Mu gihugu cya Brazil haturutse ifoto iri guca ibintu hirya no hino ku isi...
14 December 2017 Yasuwe: 1746 0

Umugabo yahoberanye n’intare bashirana urukumbuzi (Amafoto)

Mu gihugu cya Mexique Umugabo witwa Adolfo yatangaje abatari bacye nyuma yo...
14 December 2017 Yasuwe: 1858 1

Burundi: Abagabo 2 bakubiswe kugeza bapfuye bazira amarozi

Kuwa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017 Muri Komini Kabezi, Intara ya...
13 December 2017 Yasuwe: 223 0

Isura ya Trump yashyizwe mu mutwe w’ Umunyatayiwani

Abafana w’ umuntu runaka bahora biteguye gukora ibidasanzwe ngo Isi yose...
13 December 2017 Yasuwe: 612 0