skol
fortebet

Umusaza w’imyaka 108 yahishuye ibanga rikomeye ryamufashije kuramba mu gihe umugore we hashize imyaka 7 yitabye Imana[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umukambwe w’umunya-Canada witwa Esmond Allcock kuri ubu afatwa nk’ umwe mu bantu bakuze mu gihugu cya Canada kubera imyaka ye n’igihagararaho,aho ngo ibi byose abikesha kuba yararangwaga n’ibyishimo mu buzima bwe bwose.

Sponsored Ad

Umugabo witwa Esmond Allcock w’imyaka 108 y’amavuko , ni umwe mu bagabo bakuze muri Canada ,Uyu mugabo avuga ko kuba agize iyi myaka ntarindi banga yakoresheje uretse kuba yararangwaga n’ibyishimo ubuzima bwe bwose.

Esmond Avuga ko umugore we amaze imyaka 7 yitabye Imana aho yapfuye afite imyaka 72 y’amavuko .Avuga ko nyuma yuko abuze umufasha we yahise ava aho yabaga ahita yerekeza mu kiga cyitwa Kerrobert Health Centre gifasha abantu mu bijyanye no kubagira inama mu bijyanye n’ubuzima.

Uyu mukambwe wakorewe ibirori by’isabukuru kuri uyu wa gatanu ushize yongeye guhamya ko ntagihe kinini asigaje ku isi gusa asaba bagenzi be kujya barangwa n’umutima mwiza ndetse no kwishima ngo kuko nibyo byamufashije kugera aho ageze ubu.

Ibitekerezo

  • Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa