Kigali

Umusaza w’imyaka 81 yafashe urugendo ava mu Bwongereza yerekeza i Roma kureba Papa Francis birangira yisanze mu bitaro byo mu gace ka Rom mu Budage

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 3 June 2019 Yasuwe: 2081

Umukambwe w’imyaka 81 wo mu mujyi wa Newcastale ho mugihugu cy’Ubwongereza aherutse gufata urugendo agiye i Roma kureba Papa Francis birangira yisanze mu bitaro byo mu Budage mu gace kitwa Rom.

Ikinyamakuru 7sur7 cyatangaje ko uwo musaza yavuye iwe mu rugo yitwaye mu modoka ye, akoresha ikoranabuhanaga rya GPS rigaragaza amerekezo.

Nyuma y’amasaha menshi atwaye imodoka ye, GPS ye yaje kumwereka ko aho yashakaga kugera yahageze.

Arebye aho yari ageze, umusaza yabanje gukekeranya ava mu modoka ngo arebe neza niba koko aho ahagaze ari i Roma mu Butaliyani.

Aho kuba i Roma, yasanze yahagaze mu gace kitwa Rom mu ntara ya Rhénanie-du-Nord–Westphalie, mu Budage.

Mu gihe yari akibaza ibimubayeho, imodoka yari yasubiye inyuma kuko yari yayivuyemo atayizimije, igonga ibyapa byari hafi aho inakomeretse uwo musaza ubwo yageragezaga kuyihagarika.

Ubwo yagezwaga mu bitaro, bamubwiye ko haburaga ibirometero 1600 ngo agere i Roma kwa Papa.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe amabuye nyuma yo gusambanya umwana...

David Aporu, abaturage bashinjaga kuba umusambanyi ruharwa yishwe mu...
16 June 2019 Yasuwe: 3830 0

Polisi yabohoje abana b’abakobwa 18 bari barashimuswe n’umuhanuzi 9 muri bo...

Polisi yo mu gace ka Donda T/A Njolomole muri Ntcheu mu gihugu cya Malawi...
15 June 2019 Yasuwe: 6785 0

Umugabo n’umugore bagaragaye bari guterera akabariro ku ibaraza rya Hoteli...

Umugabo n’umugore bagaragaye bari gusambanira ku ibaraza rya Hoteli yo ku...
14 June 2019 Yasuwe: 7056 1

Umugore yafunzwe azira kuruma ururimi rw’umukunzi we amuhoye kumubwira ko...

Umugore witwa Adaia Lopez Esteve yakatiwe igifungo cy’imyaka 8 nyuma yo...
14 June 2019 Yasuwe: 1764 0

Ya nkumi iherutse kwandagaza Sarpong yavuze uko bahuye inamugenera ubutumwa...

Umukobwa witwa Angel Lace wari umaze ukwezi n’igice akundana na rutahizamu...
13 June 2019 Yasuwe: 7932 3

Umugabo witwa Joseph ufite umugore n’abana 9 yafashe ku ngufu umwana...

Umugabo witwa Francis Joseph yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’umuturanyi...
12 June 2019 Yasuwe: 5347 1