skol
fortebet

Umusaza yahaye ruswa imbwa zifasha abapolisi zimubikira ibanga

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

Umusaza w’ imyaka 90 yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2018 nyuma y’ uko bitahuwe ko yahaye ruswa imbwa zifasha polisi gucunga umutekano no gutahura abanyabyaha muri Leta ya Indiana muri Amerika.

Sponsored Ad

Walter Dryden yari yicaye ku ntebe y’ urubaho muri parike, izi mbwa zinjirayo zigiye gusaka ibiyobyabwenge byari bihahishe, zihageze zirabihumurirwa zitangiye kumuteza polisi imwe muri zo ayiha biswi ziratuza.

Umupolisi yahise abibona ajya aho uyu musaza yari yicaye niko kumwambika amapingu. Umwe mu bantu bari muri parike Alicia Walters wabonye uko byagenze nawe yemeje ko izi mbwa kugira ngo zituze uyu musaza yazihaye biswi. Yongeyeho ko uyu musaza yahanje kwanga kwambikwa amapingu.

Uyu musaza ubu yamaze gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha 6 birimo gutunga no gukoresha ibiyobyabwenge, guha ruswa polisi, no kwanga gutabwa muri yombi.

Ibyaha byose ashinjwa bimuhamye yacibwa amande y’ ibihumbi 500 by’ amadorari ya Amerika no gufungwa imyaka 115 muri gereza.

Umunyamategeko w’ uyu musaza Frank Wilson, yavuze ko umukiriya we atigeze yanga gutabwa muri yombi ahubwo ko atumvaga ibyo umupolisi yamubwiragaga kubera kutumva neza.

Muzehe Walter Dryden yaraye atashye nyuma yo gutanga ingwate y’ ibihumbi 5 by’ amadorali bitanyijwe ko azitaba urukiko mu Ukuboza uyu mwaka akaburanishwa mu mizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa