skol
fortebet

Umusaza yahuye n’uruva gusenya igitsina cye gihera mu itiyo yagisesetsemo [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Umusaza w’imyaka 60 washatse umukobwa bakorana imibonano mpuzabitsina akamubura,yahisemo kwikinisha aseseka igitsina cye mu itiyo y’amazi giheramo biba ngombwa ko ahamagara ba kizimyamwoto bamujyanwa kwa muganga.

Sponsored Ad

Uyu musaza utuye mu nzu ya wenyine mu mujyi wa Selangor muri Malaysia,yakoze amahano aseseka igitsina cye muri iri tiyo ku bw’amahirwe make cyanga gusohoka, agwana naryo agikuramo biranga,nibwo yahise ahamagara nimero y’ubutabazi bwa kizimyamwoto,ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Uyu musaza wakoze aya mahano ku wa Kane w’Icyumweru gishize,yamamaye ku isi hose nyuma y’amafoto yagiye hanze abaganga bari kugerageza gukura igitsina cye muri iri tiyo ry’amazi.

Ubwo igitsina cy’uyu musaza cyaheraga muri iri tiyo rya sentimetero 5,yagerageje guhatiriza agikuramo riramukata,amaraso arava ndetse yajyanwe kwa muganga ari kuvirirana.

Kubera ko ibyago bigwira abagabo,uyu musaza yakoze iyo bwabaga kugira ngo yikuremo iri tiyo biranga ndetse yafashe umwanzuro wo guhamagara ubutabazi nyuma y’iminsi 2 ari kurwana naryo byanze.

Nkuko byatangajwe n’umukuru w’ikipe ishinzwe kuzimya umuriro muri Malaysia witwa Rosdi Hainan,uyu mugabo utavuzwe amazina yabahagaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize taliki ya 24 Ugushyingo 2018.

Yagize ati “Twohereje abantu 8 kugira ngo bajye kuzimya umuriro kuri uyu musaza bahageze basanga n’igitsina cye cyafashwe mu itiyo.Twagerageje kumujyana kwa muganga,bamukuramo iryo tiyo ryari ryafashe igitsina cye.”

Rosdi yavuze ko byatwaye iminota 5 kugira ngo bakure igitsina cy’uyu musaza mu itiyo ndetse kuri ubu akiri mu bitaro byitwa Sungai Buloh Hospital kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa