skol
fortebet

Umusaza yivuganye mugenzi we amutemaguye bapfa umupfakazi

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Polisi ikorera mu karere ka Katakwi muri Uganda icumbikiye umusaza witwa Vincent Omauku w’imyaka 75 y’amavuko ukurikiranyweho kwivugana mugenzi we bapfa umugore umaze igihe yarapfushije umugabo, aba bagabo bakaba bari bahuriye iwe.
Uyu musaza yatemye akoresheje umuhoro umugabo witwa Michael Malinga w’imyaka 40 kuwa Gatatu w’iki cyumweru nyuma yo kurwana bapfa Domitila Asengo na we w’imyaka 65.
Uyu mugore umaze igihe abuze umugabo yari yatumiye uyu musaza Vincent Omauku iwe ngo baryamane, ubwo (...)

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Katakwi muri Uganda icumbikiye umusaza witwa Vincent Omauku w’imyaka 75 y’amavuko ukurikiranyweho kwivugana mugenzi we bapfa umugore umaze igihe yarapfushije umugabo, aba bagabo bakaba bari bahuriye iwe.

Uyu musaza yatemye akoresheje umuhoro umugabo witwa Michael Malinga w’imyaka 40 kuwa Gatatu w’iki cyumweru nyuma yo kurwana bapfa Domitila Asengo na we w’imyaka 65.

Uyu mugore umaze igihe abuze umugabo yari yatumiye uyu musaza Vincent Omauku iwe ngo baryamane, ubwo uyu mugabo wundi na we bari bamenyeranye yabagwaga gitumo na we aje kureba uyu mupfakazi bakarwana nyuma yo guserera buri umwe abaza undi ikimugenza.

Uyu musaza w’imyaka 75 nibwo ngo yikojeje mu nzu azana umuhoro aramutema arapfa.

Umuvugizi wa polisi ya Katakwi, Bashir Siriba, yavuze ko kugeza ubu uyu mwicanyi acumbikiwe mu gihe hakiri gukorwa iperereza ngo harebwe niba nta yandi makimbirane bari basanzwe bafitanye.

Uretse icyaha cy’ubwicanyi kandi, ngo mu nzu banahasanze udusashe tw’inzoga zitemewe bityo uyu musaza akaba azanakurikiranwaho gukoresha ibiyobyabwenge ari na byo bishobora kuba byamuteye kwivugana mugenzi we bari bahuriye mu rugo rutabamo umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa