skol
fortebet

Umushakashatsi yariwe n’ingona ubwo yarimo ayigaburira

Yanditswe: Monday 14, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunya Indonesia witwa Deasy Tuwo w’imyaka 44 yahuye n’uruva gusenya ubwo yagaburiraga ingona imukurura ukuboko agwa mu mazi iramurya arapfa.

Sponsored Ad

Uyu mushakashatsi yariwe n’iyi ngona kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo yari yasuye ahari iyi ngona ashaka kuyigaburira birangira imukuruye imuta mu maziiramurya arapfa.

Abakozi ba laboratwari yitwa CV Yosiki yo muri Indonesia babonye umurambo w’uyu mushakashatsi wari ubakuriye,uri mu mazi saa mbili za mu gitondo nyuma y’aho iki gikoko cyarenze uruzitiro kibamo kikamukururiramo kugira ngo kibone uko kimwica.

Iyi ngona yaherukaga kwica iyo zabanaga muri aya mazi yishe uyu mugore irangije umurambo we iwuryamaho,nyuma yo kumuca amaboko n’ibindi bice by’umubiri.

Polisi yo muri Indonesia yatangiye guhiga nyiri iyi ngona yariye uyu mushakashatsi nibasanga nta byangombwa byo korora inyamaswa z’inkazi azahita abifungirwa.

Bagenzi b’uyu mushakashatsi bavuze ko yakundaga inyamaswa cyane ariyo mpamvu yabyutse mu gitondo ajya kugaburira iki gikoko bikarangira kimwivuganye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa