skol
fortebet

Umushoferi wa Bisi yafashwe amashusho ari gukorakora umwana utarageza ku myaka y’ubukure [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

Umushoferi wa bisi utavuzwe izina ari mu mazi abira kubera amashusho yafashwe ari gusoma ndetse anakorakora umwana utarageza ku myaka y’ubukure muri bisi aho bishobora kumuviramo gutakaza akazi ke ndetse agafungwa.

Sponsored Ad

Uyu mushoferi yaparitse bisi itwara abagenzi mu mujyi wa Glasgow muri Scotland niko kwihugikana akana k’agakobwa atangira kugasoma no kugakorakora atazi ko ari gufatwa amashusho none yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Abayobozi ba kompanyi itwara abagenzi uyu mushoferi akorera batangiye kumukoraho iperereza ndetse bari gushakisha uyu mukobwa kugira ngo bamenye imyaka afite babone gushikiriza umukozi wabo inzego zishinzwe umutekano.

Muri aya mashusho uyu mwana w’umukubwa yumvikanye abwira uyu mushoferi ko amukunda nawe amusubiza ko amukunda ndetse amwaka nimero ye ya telefoni kugira ngo bajye bavugana.

Uyu mukobwa yasanze uyu mushoferi aho atwarira imodoka nibwo batangiye gusomana ndetse no gukorakorana nkuko byagaragaye muri aya mashusho.


Ibitekerezo

  • Uyu mukobwa niba yararengeje imyaka 17 ndumva nta ribi kandi biragaragara ko yarakeneye umuntu umuzimiriza umuriro yarafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa