skol
fortebet

Umushoferi yashatse kwicira umugore we mu rusengero akoresheje isuka

Yanditswe: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

Umushoferi witwa Peter Ng’ang’a Wanyoike yakoze agashya yinjira mu rusengero rwarimo umugore we Judy Njeri,afite isuka yo kumutemesha kubera ko yamusuzuguye.

Sponsored Ad

Uyu mushoferi yagize umujinya ubwo yamenyaga ko umugore we yagiye gusenga kandi asanzwe amusugura niko gufata isuka yinjira mu rusengero rw’itorero ryitwa Believers of Paris Blessing Ministries church ruherereye I Nairobi kugira ngo amuteme.

Aba bombi bavugwaho ko batakivuga rumwe nyuma yo gushwanira mu rugo bikarangira buri wese aciye ukwe.

Nkuko ubushinjacyaha bwabibwiye urukiko,uyu mugabo yarakajwe no kumva ko umugore yagiye mu nzu y’Imana kandi asanzwe amufata nk’umunyabyaha,ahitamo kujya kuyimwiciramo.

Uyu mugabo yakomwe mu nkokora n’abakiristo bamwe bo muri iri torero ubwo yari amaze kwinjira mu rusengero afite iyi suka ,gusa benshi mu bafite ubwoba bari bamaze gukwira imishwaro.

Nyuma yo kumva aya mahano uyu mushoferi yashatse gukora,ubushinjacyaha bwamusohoye muri gereza by’agateganyo aciwe amashilingi ibihumbi 5 aho agomba gutegereza umwanzuro kuwa 05 Mata uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa