skol
fortebet

Umusirikarekazi yaciye ibintu hirya no hino kubera amafoto yifotoje yambaye utwenda dukurura abagabo ateruye Machine gun[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

Umusirikarekazi witwa Shannon Ihrke ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyize hanze amafoto yambaye utwenda dukurura abagabo ndetse afashe n’imbunda bituma benshi bacika ururondogoro ndetse bakomeza gukwirakwiza amafoto ye hirya no hino.

Sponsored Ad

Uyu musirikare yinjiye mu gisirikare afite imyaka 19, yashyize hanze aya mafoto azasohoka muri kalendari ya gisirikare y’umwaka wa 2019,itegerejwe na benshi.

Mbere yo gusohoka kw’iyi kalendari,Shannon Ihrke yatangaje ko yinjiye mu gisirikare kugira ngo yemeze abanengaga ubushobozi bwe ndetse agaragaze ko n’abakobwa bashoboye.

Yagize ati “benshi mu basirikare bagiye batekereza ko ndashoboye ndetse ko ndafite imbaraga nkabo gusa nkora cyane kugira ngo mbereke ko ibyo bavuze bibeshye.Nafashe imbunda kugira ngo nerekane ko ntari umuntu usuzugurwa na buri wese.

Shannon Ihrke w’imyaka 29 uvuka muri Minnesota, ni umwe mu bayobozi mu gisirikare cya USA,wishimiye ko ari umusirikare ndetse wemeza ko byamuhaye icyizere n’imbaraga.



Ibitekerezo

  • Numwapfa yapfa arashwe nuyu nta kibazo wakwipfira neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa