skol
fortebet

Umusore n’inkumi bakiri bato bashyize urukundo rwabo ku karubanda abantu bacika ururondogoro[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore n’umukobwa bo mu gihugu cya Nigeria bakomeje gutungura abantu benshi no gutuma babavugaho byinshi bitandukanye, nyuma yo gusangiza abandi amafoto bifotoye bari mu bikorwa by’urukundo rwabo.

Sponsored Ad

Uyu musore n’inkumi bagaragara ko bakiri bato, gusa bakaba batatangajwe amazina yabo, bakomeje guhagurutsa amarangamutima ya benshi kubera kubasangiza amafoto abagaragaza umusore akorakora amabere y’umukobwa.

Ababibona benshi rero bakomeje kunenga umwanzuro w’aba bombi, ngo kuko n’ubwo mwaba mukundana, bene nk’ibi bigomba kubabera ibanga ry’urukundo rwanyu, ndetse mukabikorera ahiherereye ngo kuko kubishyira ku karubanda bifatwa nko kwamamaza no gushaka guteza imbere iby’ibikorwa by’urukozasoni.

Ibi kandi bikomeje kugarukwaho cyane, aho ngo bishobora no gutuma aba bombi bafatirwa ibihano n’indi myanzuro ikomeye, kuko ngo uyu muco ukomeje kugenda ufata indi ntera mu rubyiruko kandi ugaragara nko kwiyandarika no kwangiza umuco w’abanyagihugu bose.

Ibitekerezo

  • Ibi bintu barimo gukora,turabimenyereye.Kwamamaza ubusambanyi,bisigaye byitwa "gukundana".Business ya mbere ku isi ni ubusambanyi.Nubwo abantu bitwa "abakristu" cyangwa Abaslamu,kuribo gusambana si icyaha.Ni ugukundana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa