skol
fortebet

Umusore n’umukobwa bapfiriye rimwe nyuma y’iminota mike bamaze gukora ubukwe

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore n’umukobwa bo muri Leta ya Texas bagonzwe n’ikamyo bahita bapfa nyuma y’iminota mike bamaze gusezerana imbere y’amategeko.

Sponsored Ad

CNN yatangaje iyi nkuru kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko umusore yitwa Harley Morgan wari ufite imyaka 19 na Rhiannon Boudreaux wari ufite imyaka 20.

Baguye mu mujyi wa Orange muri Leta ya Texas. Polisi yo mu mujyi wa Orange yatangaje ko imodoka yari itwaye aba bageni yagonganye n’ikamyo yakururaga imashini ihinga. Ababyeyi b’umusore na bashiki be babonye abana babo bava mu mwuka w’abazima kuko bari babari inyuma.

Nyina Kennia yagize ati “Niboneye n’amaso umwana wanjye apfa. N’ubu ndacyafite amaraso y’umwana wanjye kuko nagerageje kumukura mu modoka. Ni ishusho itazasibangana mu buzima bwanjye bwose. Nzahora mbona ikamyo ikubita umwanya wanjye ikamwica kugeza igihe nzaba nkiri ku Isi.”

Ba nyakwigendera bateganyaga kuzakora ubukwe tariki 20 Ukuboza 2019 bari kumwe n’inshuti n’imiryango.

Ibitekerezo

  • Ni inkuru ibabaje cyane.Bali bakiri bato cyane.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    RIP Ababuze ubuzima imana ibakire mubayo abasigaye nabo bihaangane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa