skol
fortebet

Umusore ufite ubuhanga bwo gukanura amaso cyane hafi yo kuvamo yatangaje benshi kubera amashusho yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Ahmed Khan w’imyaka 16 yakoze agashya ubwo yakanuraga amaso cyane hafi no kuvamo bituma ahita aca agahigo k’umuntu ukanura amaso agasohoka cyane kurusha abandi bose.

Sponsored Ad

Uyu musore ukanura amaso agasohoka mu mu mwonge wayo milimetero 12,yatangaje benshi kubera amashusho yashyize hanze akanuye amaso cyane yasohotse ku buryo butangaje aho yahise aba icyamamare ku isi.

Ahmed Khan ukomoka muri Pakistan,yavuze ko yatangiye gukanura amaso agasohoka cyane abikuye muri filimi ya cartoon izwi cyane ya Tom and Jerry.

Ahmed Khan yavuze ko nubwo amaso ye ayakanura agasohoka hafi yo kuva mu mwobo abamo,ntacyo bimutwara ndetse nta bubabare yumva.

Yagize ati “Ibi nabitangiye mu myaka ibiri ishize ubwo nari ndi mu rugo ndeba Tom and Jerry hanyuma mbona amaso ya Tom asohotse mu mwobo wayo cyane nyuma y’aho Jerry yari amukubise mu mugongo. Nagerageje kubyigana mbona bikunze ijisho rimwe ngerageza irindi mbona naryo birakunze.”

Uyu mwana w’umuhungu yagerageje kubyigana none kuri ubu yabaye icyamamare ndetse agiye gushyirwa mu gitabo cy’abantu bakoze udushya tudasanzwe “Guinness World Record”.

Khan yavuze ko amateleviziyo atandukanye akomeje kumusura iwabo akamusaba ko bagirana ibiganiro nyuma y’aya mashusho yashyize hanze gusa avuga ko nubwo yabaye icyamamare abana bagenzi be bamutinya kubera amaso ye ndetse bamubona bakiruka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa