skol
fortebet

Umusore ufite ubumuga agiye guhura na Perezida Kenyatta(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Macharia akomeje gutangaza abatari bake
- Ku myaka 21 y’amavuko agiye guhura na Perezida wa Kenya
- Amatora yo muri Kenya agiye kumuhuza na Perezida Uhuru Kenyatta

Sponsored Ad

Mu gihe kuri uyu wa 26 Ukwakira 2017 mu gihugu cya Kenya habaga amatora ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko aya mbere yari yasheshwe, Nyuma y’ikirego cya Raila Odinga wavugaga ko habayemo uburiganya, umusore w’imyaka 21 ufite ubumuga bw’ngingo yaba agiye kugira amahirwe adasanzwe nyuma y’amafoto ye atora yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu musore witwa John Gichuri Macharia ngo nyuma yo gutora amafoto ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byaje gutuma ubuyobozi bubona ariya mafoto maze bushaka uko uyu musore yazahura na Perezida Uhuru Kenyatta.

Nk’uko Radio Jambo yo mu gihugu cya Kenya ibivuga ngo uriya musore yashakishijwe n’inzego zitandukanye kugira ngo abashe kujya kubonana na Perezida maze agire ubufasha amuha. Uyu Macharia wasoje amashuri mu mwaka wa 2012 ngo abayobozi bajya kumushaka bamusanze mu nzu akodeshaga iherereye Witeithie mjini Thika.

Uyu ni John Macharia ukomeje gutungura abatari bake

Macharia ngo yavukanye ubumuga bw’ingingo aho yavutse nta maboko afite. Ibi bituma usanga mu buzima bwe bwose icyo akoze cyose agikoresha amaguru. Yewe n’ubwo yajyaga gutora urupapuro rw’itora akaba yararushyize mu gasanduku k’itora akoresheje ikirenge.

Macharia abajijwe na Radio Jambo icyo yumva yifuza yatangaje ko yifuza ko yafashwa kuba yabona ubushobozi akihangira imirimo,akaba yakwishingira nk’inzu y’ubucuruzi.

Macharia akaba yararangije kwiga aho afite impanyabushobozi y’ icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ibitekerezo

  • Abamugaye nabo ni abantu tugomba kwitaho.Nubwo pastors babeshya ko basengera abantu bamugaye bagakira,twese tuzi ko ari ikinyoma.Kuko nta muntu numwe tuzi neza,pastors basengeye agahaguruka akagenda.Baba bishakira amafaranga babeshya abantu.Iyo Abigishwa ba YESU bakizaga umuntu,nta mafaranga basabaga.Niyo wayabahaga,barakubwiraga ngo "pfana nayo mafaranga" (Ibyakozwe 8:18-20).None ba Bishop Rugagi n’abandi ba Pastors bamaze amafaranga y’abantu bababeshya ngo barabasengera bakire.Nubwo biyita abakozi b’imana,Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Romans 16:18).
    Bible idusaba kubahunga (2 Timote 3:5).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa