Kigali

Umusore ufite ubumuga agiye guhura na Perezida Kenyatta(AMAFOTO)

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 3 November 2017 Yasuwe: 4566

- Macharia akomeje gutangaza abatari bake
- Ku myaka 21 y’amavuko agiye guhura na Perezida wa Kenya
- Amatora yo muri Kenya agiye kumuhuza na Perezida Uhuru Kenyatta

Mu gihe kuri uyu wa 26 Ukwakira 2017 mu gihugu cya Kenya habaga amatora ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko aya mbere yari yasheshwe, Nyuma y’ikirego cya Raila Odinga wavugaga ko habayemo uburiganya, umusore w’imyaka 21 ufite ubumuga bw’ngingo yaba agiye kugira amahirwe adasanzwe nyuma y’amafoto ye atora yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu musore witwa John Gichuri Macharia ngo nyuma yo gutora amafoto ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byaje gutuma ubuyobozi bubona ariya mafoto maze bushaka uko uyu musore yazahura na Perezida Uhuru Kenyatta.

Nk’uko Radio Jambo yo mu gihugu cya Kenya ibivuga ngo uriya musore yashakishijwe n’inzego zitandukanye kugira ngo abashe kujya kubonana na Perezida maze agire ubufasha amuha. Uyu Macharia wasoje amashuri mu mwaka wa 2012 ngo abayobozi bajya kumushaka bamusanze mu nzu akodeshaga iherereye Witeithie mjini Thika.

Uyu ni John Macharia ukomeje gutungura abatari bake

Macharia ngo yavukanye ubumuga bw’ingingo aho yavutse nta maboko afite. Ibi bituma usanga mu buzima bwe bwose icyo akoze cyose agikoresha amaguru. Yewe n’ubwo yajyaga gutora urupapuro rw’itora akaba yararushyize mu gasanduku k’itora akoresheje ikirenge.

Macharia abajijwe na Radio Jambo icyo yumva yifuza yatangaje ko yifuza ko yafashwa kuba yabona ubushobozi akihangira imirimo,akaba yakwishingira nk’inzu y’ubucuruzi.

Macharia akaba yararangije kwiga aho afite impanyabushobozi y’ icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Gatera Joseph

    Abamugaye nabo ni abantu tugomba kwitaho.Nubwo pastors babeshya ko basengera abantu bamugaye bagakira,twese tuzi ko ari ikinyoma.Kuko nta muntu numwe tuzi neza,pastors basengeye agahaguruka akagenda.Baba bishakira amafaranga babeshya abantu.Iyo Abigishwa ba YESU bakizaga umuntu,nta mafaranga basabaga.Niyo wayabahaga,barakubwiraga ngo "pfana nayo mafaranga" (Ibyakozwe 8:18-20).None ba Bishop Rugagi n’abandi ba Pastors bamaze amafaranga y’abantu bababeshya ngo barabasengera bakire.Nubwo biyita abakozi b’imana,Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Romans 16:18).
    Bible idusaba kubahunga (2 Timote 3:5).

    3 months ago

Inzindi nkuru

Umukobwa w’ imyaka 29 wifuza kuzapfa ari isugi aratwite kandi ntiyigeze...

Umukobwa w’ imyaka 29 wo mu gihugu cya Canada utarakorana imibonano...
18 February 2018 Yasuwe: 5841 0

Portugal: Polisi ifunze umugabo wari utwaye ibiyobyabwenge bya ’Cocaine’ mu...

Polisi ikorera ku kibuga cy’indege cya Lisbon mu gihugu cya Portugal...
17 February 2018 Yasuwe: 2110 1

Kigali: Umugabo yagaragaye ku gipangu cy’ indaya ataka

Mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2018 umugabo yahuriye n’uruva gusenya mu...
16 February 2018 Yasuwe: 9443 0

Uganda: Hahembwe abakundana batsinze irushanwa ryo ‘Gusomana’

Kuya 14 Gashyantare, 2018 Kamwe mu tubari dukomeye muri Uganda ‘Club...
16 February 2018 Yasuwe: 4419 0

Amafoto yavugishije abantu kuri uyu munsi wa St. Valentine

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundanye...
14 February 2018 Yasuwe: 11349 0

AGASHYA: Basezeranye bambaye ubusa ubukwe bwabo bucisha kuri televiziyo...

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundanye...
14 February 2018 Yasuwe: 6505 1