Kigali

Umusore ukiri muto yaciye ibintu ku isi kubera ukuntu yarokoye akana k’agakobwa kahanutse kuri etaje [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 June 2019 Yasuwe: 7921

Umusore w’imyaka 17 yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yatabayemo umwana w’imyaka 2 wahanutse kuri etaje ya kabiri ,akamufata atarikubita hasi ngo apfe.

Uyu mwana w’imyaka 2 uvuka ku babyeyi bo muri Syria witwa Doha Muhammed yatabawe n’Umunya Algerian uba muri iki gihugu cya Syria witwa Feuzi Zabaat,wasimbutse akamufata ataragera ku butaka nyuma yo guhanuka mu igorofa rya kabiri.

Zabaat yarimo akubura ku muhanda abona uyu mwana ahanutse kuri etaje niko kumufata atarikubita hasi,abantu benshi bamukomera amashyi cyane.

Nyuma yo gusingizwa n’abantu kubera iki gikorwa yakoze ndetse amashusho ye agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa na CCTV,Zabaayt yagize ati “Nakoze ibyo nagombaga gukora kubera urukundo rwa Allah.”

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Syria yavuze ko uyu mwana yaciye mu rihumye nyina yarangariye mu guteka ajya gukubaganira ku idirishya bimuviramo guhanuka.

Ababyeyi b’uyu mwana bishimiye cyane uyu musore watabaye umukobwa wabo, bamuhemba amadolari 35 y’Amerika.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusaza w’imyaka 108 yahishuye ibanga rikomeye ryamufashije kuramba mu gihe...

Umukambwe w’umunya-Canada witwa Esmond Allcock kuri ubu afatwa nk’ umwe mu...
23 July 2019 Yasuwe: 1050 0

Umukinnyi yaciye ibintu hirya no hino kubera igihembo cy’inkoko yahawe...

Umukinnyi witwa Hassan Kajoke ukina ruhago mu ikipe ya Nyasa Big Bullets yo...
23 July 2019 Yasuwe: 1342 0

Umugore washyingiranywe n’umuzimu w’umuntu wapfuye mu mwaka wa 1700...

Umwongerezakazi witwa Amanda Teague w’imyaka 47 waherukaga gutangaza ko...
22 July 2019 Yasuwe: 5571 0

Umuhungu n’umukobwa bavukiye mu bitaro bimwe ku munsi umwe bashyingiranywe...

Umuhungu witwa James Barsby n’umukobwa witwa Amy bakoze agashya ko...
22 July 2019 Yasuwe: 3837 1

Zambia: Abakobwa bicuruza bafatiye icyemezo gitangaje abagabo...

Indaya zo mu gace kitwa Mazabuka kari mu majyepfo y’umujyi wa Lusaka...
22 July 2019 Yasuwe: 12559 1

Iceland: Ibifi binini cyane birenga 50 byasanzwe ku mucanga...

Mu gace kitwa Löngufjörur gaherereye mu burengerazuba bwa Iceland hafatiwe...
22 July 2019 Yasuwe: 3277 0