skol
fortebet

Umusore umaze gutakaza akayabo kugira ngo ase na David Beckham yarahiriye gukomeza ibyifuzo bye nyuma yo guhira mu nzu ntapfe[ AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Umwongereza witwa Jack Johnson w’imyaka 22 ukomoka mu gace kitwa Kimberley mu ntara ya Nottinghamshire yatangaje ko yiteguye gukomeza umwanzuro we wo gukomeza gushora akayabo kugira ngo ase neza na kabuhariwe David Beckham wamamaye muri ruhago.

Sponsored Ad

Uyu musore wahiriye mu cyumba cye,Imana igakinga ukuboko bigatuma ashyirwa muri coma amasaha 24,yavuze ko ibihumbi 33 by’amapawundi amaze gutakaza yibagisha kugira ngo ase na Beckham ari make yiteguye gukomeza gushora andi kugira ngo abigereho.

Yagize ati “Sinzabihagarika kugeza igihe nzapfira.Ntabwo ndasa neza na David Beckham kandi nibyo nifuza.Nubwo umuntu yampa miliyoni y’amapawundi ngo mbireke sinabyemera,ndashaka gukomeza kugerageza.Ubu nibwo numva mbishaka cyane ko nari nenda gupfa ntabigezeho.”

Uyu musore yahiriye mu nzu atuyemo mu kwezi gushize nyuma yo kurangarira ku mbuga nkoranyambaga atetse, amavuta akagurumana agatwika icyumba yari arimo nawe agashya bimwe mu bice bye by’umubiri byatumye ajya muri coma amaramo amasaha 24.

Jack ari mu bibazo bikomeye kuko nta bwishingizi bw’inzu ye iherutse gushya yari afite,ndetse ibi bihumbi 33 by’amapawundi yakoreshe yibagisha amazuru amaso n’ibindi bice by’umubiri kugira ngo ase na Beckham yari inguzanyo.

Jack yaguze imyenda isa n’iya Beckham ndetse yiga byinshi bimwerekeyeho kugira ngo yisanishe nawe ariko kuri ubu ari mu gahinda ko kuba ari mu bukene bukabije,bwaje ataragera ku nzozi ze.




Jack uheruka guhira mu nzu yavuze ko atazareka gushora amafaranga ngo ase na Beckham

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa