Kigali

Umusore usa na Messi arashinjwa gusambanya abakobwa 23 ababeshya ko ari Messi wa nyawe [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 June 2019 Yasuwe: 6108

Umusore witwa Reza Parastesh ukomoka mu gihugu cya Iran usa cyane na Lionel Messi ukina mu ikipe ya FC Barcelona,arashinjwa gusambanya abakobwa 23 bo muri iki gihugu ababeshya ko ari uyu mukinnyi wa nyawe.

Uyu musore usa n’umukinnyi mwiza w’ibihe byose wa FC Barcelona,yamaganiye kure aya makuru amashinja gutuburira abakobwa 23 akabasambanya ababeshya ko ari Messi wa nyawe abinyujije ku butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Reza Parastesh yavuze ko ibyatangajwe n’ikinyamakuru Marca ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye ko yasambanyije abakobwa 23 abifashijwemo n’uko asa na Messi ari ibinyoma byambaye ubusa.

Abinyujije kuri Instagram ye, Reza Parastesh yashyize hanze video agira ati “ Muraho nshuti,amakuru y’ibihuha ari gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga anshinja ko naryamanye n’abakobwa 23 bakeka ko ndi Messi .Murekere aho gukina n’amazina y’abantu.Ntimubyizere ntabwo ari ukuri.Ngiye kwitabaza amategeko kugira ngo izina ryanjye rivanweho icyashya.”

Paratesh w’imyaka 26 yamenye aya makuru mu ntangiriro z’iki Cyumweru ahita ajya kuri polisi kurega kugira ngo akurweho iki cyashya.

Gusa cyane na Messi byagize icyamamare Reza Parastesh kuko akurikirwa n’abarenga ibihumbi 700 kuri Instagram.







Umunya Iran uzwi nka "Iranian Messi" yahakanye ibivugwa ko yasambanyije abakobwa 23 ababeshya ko ari Messi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye...

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi...
22 August 2019 Yasuwe: 5114 0

Uwatashyaga inkwi zo gucana yaguye ku butumwa bwari bumaze imyaka 50 mu...

Umugabo wo muri Alaska wari urimo gutashya inkwi yaguye ku butumwa bwari...
20 August 2019 Yasuwe: 8300 0

Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gukorakora umugore w’umusirikare muri bisi...

Umugabo w’umunya Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
19 August 2019 Yasuwe: 7232 2

Umugabo ukina n’inzoka n’undi ukina n’impyisi bateye benshi ubwoba[AMAFOTO]

Ubwoba ni kimwe mu bintu bituma umuntu atakwegera ikintu cyangwa ikiremwa...
19 August 2019 Yasuwe: 6161 1

Umwongereza n’umukunzi we bahanutse kuri Etaje barangirika cyane ubwo barimo...

Umwongereza w’imyaka 30 n’umukunzi we bahuye n’uruva gusenya ubwo barimo...
19 August 2019 Yasuwe: 3824 0

Umugore yahanutse ku manga ubwo yageragezaga kwifata Selfie ahagaze hejuru...

Umugore w’imyaka 27 yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira aga selfie...
18 August 2019 Yasuwe: 3957 0