Kigali

Umusore uvuga ko aturuka ku wundi mugabane utari isi dutuyemo akomeje gutangaza benshi(AMAFOTO)

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 7 November 2017 Yasuwe: 11996

Umusore w’Umurusiya witwa Boriska Kipriyanovich w’imyaka 20 y’amavuko akomeje gutangaza abantu benshi ku Isi aho yemeza ko yavukiye ndetse akurira ku mubumbe wa Mars mbere yo kuvukira nanone kuri iyi Si dutuyemo bityo abaganga, ababyeyi be ndetse n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere bakaba nabo baratangiye kwizera ibyo uyu mwana avuga kuko ngo kuva mu bwana bwe yagaragaje ubuhanga butangaje.

Uyu musore azi gushushanya bidasanzwe.

Ikinyamakuru the Sun dukesha iyi nkuru kivuga ko Boriska Kipriyanovich ukomeje gutangaza abatari bake ubusanzwe akunda kuganira ku bijyanye n’iby’ikirere ku buryo usanga abisobanukiwe cyane ikindi ngo yamenye kuvuga amaze amezi macye cyane avutse ndetse ngo ajya aganira ibintu bidasanzwe ababyeyi be batigeze bamubwiraho by’umwihariko ku mibereho y’ibivejuru (Aliens civilization) n’ibindi. Ibi bikaba byaraje byiyongera kandi ku kuba Boriska akiri umwana muto w’imyaka 2 y’amavuko, ngo yabashaga gusoma no kwandika ndetse no gushushanya mu buryo budasanzwe, bityo benshi batangira kwemera ko afite ubuhanga burenze ubw’abana bari mu kigero cye.

Boriska Kipriyanovich ufite nyina w’umuganga na we yemeza ko umwana we yatangiye kugaragaza ko adasanzwe mu mezi macye akimara kuvuka. Mu bisonuro uyu mwana yatanze ku mibereho yo ku mubumbe wa Mars yavuze ko yibuka ko kuri uriya mubumbe hajya haba intambara ikomeye ndetse ngo habayo n’abagabo bareshya na metero ebyiri bashobora guhumeka umwuka wa karuboni. Yongeraho ko abo bagabo bo kuri Mars ngo bateye imbere cyane mu ikoranabuhanga, ngo barakura bageza ku myaka 35 ntibongere gukura ndetse ngo ntibapfa.

Uyu musore kandi yakomeje yemeza ko abatuye kuri Mars bari basanzwe bafite imikoranire ya hafi n’abanyamisiri ndetse ngo ajya yibuka ko rimwe yigeze kuzana nabo ku Isi kureba abanyamisiri atwaye ikintu kimeze nk’indege. Boriska anavuga ko ubuzima bwo ku isi bwose buzahinduka umunsi kimwe mu bibumbano byo mu mujyi wa Giza ho mu Misiri kizafunguka akavuga ko uburyo gifunguka biherereye inyuma y’amatwi y’icyo kibumbano.Kuri ubu abantu benshi bumvise iyi nkuru y’uno musore bamwe bakaba bakomeje kugaragaza impungenge batewe n’imitekerereze ye, bamwe bavuga ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe kuko babona ko ibyo avuga nta shingiro n’ukuri kubirimo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble GASANA Andrew

    Azabeshye abahinde.Nta mmuntu wabaho ahumeka CO2 (carbon dioxide).Ikindi kandi,kuli Mars hari ubukonje burenze -200 degrees Celcius.Nkuko Bible ivuga,nta handi imana yahaye abantu ngo bature uretse ku ISI.Bible yerekana ko abantu bumvira imana bazaba ku isi iteka ryose.Ariko ababi bose bazayikurwamo nkuko dusoma muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Iyi si izahinduka paradizo.Ntabwo twaremewe kujya mu ijuru nkuko abakuru b’amadini bigisha.Abantu bake bazajya mu ijuru,nibo bazategeka isi izahinduka paradizo nkuko tubisoma muli Daniel 7:27.Yesu ubwe yigishaga ko abantu beza bazaba ku isi (Matayo 5:5).

    November 2017

Inzindi nkuru

Umukobwa wifotoje amafoto y’urukozasoni yambaye imyenda ya gisirikare ari mu...

Umukobwa ukomoka muri Taiwan utavuzwe amazina, ariko benshi bakemeza ko...
25 May 2018 Yasuwe: 4907 1

Byinshi ukwiye kumenya ku bakobwa 2 babana mu nzu imwe bazashyingiranwa na...

Ku munsi w’ejo nibwo hasakaye ko kabuhariwe muri ruhago Ronaldinho Gaucho...
25 May 2018 Yasuwe: 4334 0

China :Uruganda rwamuritse Robots ziri gufasha abantu gukora imibonano...

Uruganda rwitwa Shenzhen Atall Intelligent Robot Technology, rwashyize...
25 May 2018 Yasuwe: 3217 0

Agashya: Umugabo yakuruye kajugujugu akoresheje umugozi uziritse ku gitsina...

Umugabo witwa Ye Hongwei yakuruye indege akoresheje umugozi uziritse ku...
25 May 2018 Yasuwe: 2274 0

Umusore yarumye ugutwi k’umukunzi we amuhoye kuvugana n’undi mugabo

Umusore witwa Callum Dewar yafuhiye umukunzi we bikomeye ubwo yamubonaga...
24 May 2018 Yasuwe: 737 0

Agasembuye katumye umusore yitiranya idirishya n’umuryango ahanuka ku...

Umusore w’imyaka 17 ukomoka mu Burusiya,yahanutse mu igorofa rirerire...
24 May 2018 Yasuwe: 796 0